English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ese yaba yarakubiswe urushyi n’umugore we?: Perezida Macron mu mashusho yakuruye impaka

Amashusho yafashwe ku Kibuga cy’Indege cya Hanoï muri Vietnam akomeje guteza impaka ndende no gukurura urujijo ku mbuga nkoranyambaga n’ibitangazamakuru mpuzamahanga, nyuma y’uko bigaragara ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, asa nk’ukubitwa urushyi n’umugore we Brigitte Macron.

Ni amashusho yafashwe ku Cyumweru, tariki 25 Gicurasi 2025, ubwo uyu muryango w’Umukuru w’Igihugu wari ugeze muri Vietnam mu ruzinduko rw’icyumweru barimo muri Asia. Mu gihe urugi rw’indege rwafungurwaga, habonetse ukuboko k’umuntu wagaragaye akubita urushyi mu maso Perezida Macron, bamwe bakeka ko ari urwa Brigitte Macron.

Ibiro ntaramakuru Associated Press byatangaje ko bamwe mu bo mu muryango wa Perezida Macron bemeje ko hashobora kuba habayeho kutumvikana hagati ye n’umugore we mbere y’uko indege igera muri Vietnam, ibintu bikaba byaratumye uyu mwuka mubi ugaragara mu ruhame.

Mu mashusho yasakaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, Macron yagaragaye asa n’utunguwe, ariko ahita agaragaza ko adahungabanye, azamura akaboko asuhuza abaje kumwakira. Uko babururukaga, yagerageje gufata akaboko ka Brigitte ngo batambuke nk’uko bisanzwe, ariko we ntiyabigaragaje nk’ufite ubushake bwo gusubiza urukundo.

Ibi byose bikomeje kwibazwaho byinshi, cyane ko Perezida Macron n’umugore we bazwi nk’inkundana batandukanye n’abandi banyapolitiki bakomeye ku Isi. Abasesenguzi b’imibanire ya politiki bavuga ko ibi bishobora kuba byerekana igitutu Perezida Macron ashobora kuba ahanganye nacyo mu buzima bwite nubwo yitwararika mu ruhame.

Benshi mu basanzwe batavuga rumwe na Perezida Macron batangiye gusakaza amashusho n’ubutumwa buvuga ko ibi bishobora kuba ari ikimenyetso cy’ubwumvikane buke cyangwa ibibazo byihishe inyuma y’urukundo rw’ibihe byose rwa Emmanuel na Brigitte.

Kugeza ubu, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa ntacyo biratangaza ku byagaragaye muri aya mashusho.



Izindi nkuru wasoma

Uko Perezida Ndayishimiye akomeje kugambanira u Rwanda aha indaro abashaka kurusenya

Uko ikibumbano cya Macron kibwe kikajyanwa imbere ya Ambasade y’u Burusiya

Perezida Paul Kagame yatangiye urundi ruzinduko mu kindi gihugu gikomeye ku Isi

Muhire Kevin yabaye nk’igicuruzwa kiri ku isoko hano mu Rwanda abantu bareba bakiruka

Ibyo Perezida Donald Trump yasubije nyuma yo kubazwa niba azababarira P Diddy



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-27 08:57:29 CAT
Yasuwe: 99


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ese-yaba-yarakubiswe-urushyi-numugore-we-Perezida-Macron-mu-mashusho-yakuruye-impaka.php