English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Bushali yamaze gushyirwa ku rutonde rw’abasore bagomba kujyanwa Iwawa


Didier Maladona. 2020-10-17 16:44:02

Umuhanzi Bushali wafashwe ari kunywa ibiyobyabwenge yamaze gushyirwa ku rutonde rw’abagomba kwerekeza ku kirwa kigororerwamo ababaswe n’ibiyobyabwenge cya Iwawa.

Uyu musore amaze iminsi acumbikiwe mu kigo kinyurwamo by’igihe gito (Transit Center) cya Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Uwahaye amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru, yaduhamirije ko uyu muhanzi yamaze gushyirwa ku rutonde rw’abazajya Iwawa.

Ati “Ari ku rutonde rw’abagomba kugenda, naramwiboneye bamaze kumwogosha. Ari mu bagombaga gupimwa hasigaye gusa ko itariki igera akajyana n’abandi.”

Mbere y’uko uru rubyiruko rujyanwayo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira, rwapimwe COVID-19.

Mu Ukwakira 2019,Hagenimana Jean Paul uzwi muri muzika nka Bushali, na mugenzi we Nizeyimana uzwi nka Slim Drip, bafashwe na polisi hamwe n’abakobwa babiri mu nzu iri i Nyamirambo bashinjwa ko bari bafite kandi banywa urumogi gusa yaje kurekurwa n’urukiko.

Bushali na mugenzi we bamaze kwamamara cyane mu Rwanda mu njyana bo bita ’Kinyatrap’, bari mu bahanzi bagezweho mu Rwanda.

Bushali yamenyekanye cyane kubera indirimbo ze nka; Nituebue, Kinyarap, Yarababaye, Ku gasima n’izindi.

Mu bahanzi bajyanwe Iwawa harimo Fireman uherukayo kuvayo vuba, Young Tone, Neg-G the general (ubu uriyo), na Saidi Brazza.

Bivugwa ko uyu muraperi yafatanywe n’abandi bantu bari gukoresha ibiyobyabwenge, gusa ngo bitewe n’uko atabifatanywe imbonankubone, hafashwe icyemezo cyo kumujyana mu kigo ngororamuco aho kumujyana mu nkiko.

Yanditswe na Didier Maladonna



Izindi nkuru wasoma

Uko Gyakie yashyizwe ku rutonde rw’abantu 30 bakoze ibidasanzwe

Uko TG Omori yamaze imyaka itanu akorera ubusa

Ese abantu bose bagomba kugushima? Dore impamvu abantu baguha urwamenyo bakiguca iryera

Memorial Rutsindura: Ibyiciro bimwe byamaze kugera ku mikino ya nyuma

Cristiano Ronaldo yongeye kuyobora urutonde rw’abakinnyi b’abajejetafaranga ku isi



Author: Didier Maladona Published: 2020-10-17 16:44:02 CAT
Yasuwe: 705


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Bushali-yamaze-gushyirwa-ku-rutonde-rwabasore-bagomba-kujyanwa-Iwawa.php