English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Burundi : Indirimbo 31 zirimo iza  Banyarwanda zakumiriwe kubera amagambo azigize.

Zimwe mu ndirimbo zirimo iza Banyarwanda nka Bruce Melodie, Juno Kizigenza na DJ Pius zakumiriwe ndetse hemezwa ko zifite amagambo iki gihugu cyavuze ko ari urukoza soni .

Ibi byatangaje n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe itumanaho muri iki gihugu ndetse kandi gifite itangazamakuru mu nshingano, cyafashe icyemezo cyo gukumira indirimbo 31 zirimo iza Bruce Melodie, Juno Kizigenza n’abandi bahanzi kubera ko zirimo amagambo mu Kinyarwanda bavuga ko ari ibishegu.

Uyu mwanzuro watangarijwe mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 24 Mata 2023.

Indirimbo zakumiriwe zirimo Mpamagara ya Pizzo John na Davis D, Nyash ya Yvan Muziki na DJ Pius na Ikinyafu ya Bruce Melodie.

Ndetse kandi n’ Akadaje ya Alvin Smith na Juno Kizigenza, Inzoga n’Ibebi ya Double Jay, Kirikou na Bruce Melodie, Akinyuma ya Bruce Melodie na My boo ya Afrique.

Iki kigo cy’igihugu cy’itumanaho ndetse gishinzwe n’itangaza makuru mu Burundi cyategetse amaradiyo n’amateleviziyo kutongera gucyina izi ndirimbo zakumiriwe

 

 

 

 

Yanditswe na murwanashyaka Sam



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Abanyarwanda barenga miliyoni 3 bafite imyaka yo gukora ariko batari ku isoko ry’umurimo barihe?

Dore impamvu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi ari guhuzwa na FDLR

Donald Trump yinjiye mu ntambara y’amagambo n’umuherwe Elon Musk

Skales ufite indirimbo yakoreshejwe na Lamine Yamal wa Barcelona yakebuye abahanzi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-04-24 15:05:57 CAT
Yasuwe: 680


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Burundi--Indirimbo-31-zirimo-iza-Banyarwanda-zakumiriwe-kubera-amagambo-azigize.php