Bategereje amatike basezeranyijwe! – Amabanga ya nyuma y’abanyamahanga ba Rayon Sports
Nubwo shampiyona ya 2024/2025 yarangiye, bamwe mu bakinnyi b’abanyamahanga bakinaga muri Rayon Sports FC baracyari i Kigali bategereje amatike y’indege basezeranyijwe ngo basubire iwabo mu biruhuko.
Abo barimo:
§ Elenga-Kanga (Congo Brazzaville)
§ Assana Nah Innocent (Cameroun)
§ Richard Ndayishimiye, Rukundo Abdulrahman Paplay, Ndikuriyo Patient (Burundi)
§ Suleimane Daffé na Adama Bagayoko (Mali)
Aba bose baracyari mu Rwanda bategereje gutegerwa nk’uko biri mu masezerano bagiranye na Rayon Sports.
Hari abandi nka Khadime Ndiaye, Fall Ngagne, Youssou Diagne, Omar Gning (Senegal) ndetse na Azziz Bassane Koulagna (Cameroun) bamaze kwitahira ku giti cyabo.
Bamwe mu bakinnyi bari barangije amasezerano kandi batazagaruka mu ikipe, na bo bategereje ko ikipe ibasubiza iwabo, nubwo badateganyirijwe gukomezanya na Rayon Sports FC mu mwaka utaha w’imikino.
Twagirayezu Thaddée, Perezida wa Rayon Sports FC, yabwiye RADIOTV10 ko ikibazo cy’amatike kigiye kurangira.
Ati: “Twavuganye na company itanga amatike y’indege dukorana, aba bakinnyi bose barayabona bitarenze ejo ku wa Kane, bihangane bazagenda ku ya 09 Kamena, ntakindi twabikoraho.”
Iki si cyo kibazo cya mbere cy’amafaranga Rayon Sports igaragarijwemo. Uheruka kwinubira gutegerwa ni Robertinho, wahoze atoza iyi kipe, wamaranye ukwezi ategereje itike yo gutaha nyuma yo guhagarikwa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show