English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bategereje amatike basezeranyijwe! – Amabanga ya nyuma y’abanyamahanga ba Rayon Sports

Nubwo shampiyona ya 2024/2025 yarangiye, bamwe mu bakinnyi b’abanyamahanga bakinaga muri Rayon Sports FC baracyari i Kigali bategereje amatike y’indege basezeranyijwe ngo basubire iwabo mu biruhuko.

Abo barimo:

§  Elenga-Kanga (Congo Brazzaville)

§  Assana Nah Innocent (Cameroun)

§  Richard Ndayishimiye, Rukundo Abdulrahman Paplay, Ndikuriyo Patient (Burundi)

§  Suleimane Daffé na Adama Bagayoko (Mali)

Aba bose baracyari mu Rwanda bategereje gutegerwa nk’uko biri mu masezerano bagiranye na Rayon Sports.

Hari abandi nka Khadime Ndiaye, Fall Ngagne, Youssou Diagne, Omar Gning (Senegal) ndetse na Azziz Bassane Koulagna (Cameroun) bamaze kwitahira ku giti cyabo.

Bamwe mu bakinnyi bari barangije amasezerano kandi batazagaruka mu ikipe, na bo bategereje ko ikipe ibasubiza iwabo, nubwo badateganyirijwe gukomezanya na Rayon Sports FC mu mwaka utaha w’imikino.

Twagirayezu Thaddée, Perezida wa Rayon Sports FC, yabwiye RADIOTV10 ko ikibazo cy’amatike kigiye kurangira.

Ati: “Twavuganye na company itanga amatike y’indege dukorana, aba bakinnyi bose barayabona bitarenze ejo ku wa Kane, bihangane bazagenda ku ya 09 Kamena, ntakindi twabikoraho.”

Iki si cyo kibazo cya mbere cy’amafaranga Rayon Sports igaragarijwemo. Uheruka kwinubira gutegerwa ni Robertinho, wahoze atoza iyi kipe, wamaranye ukwezi ategereje itike yo gutaha nyuma yo guhagarikwa.



Izindi nkuru wasoma

Uwari Kapiteni wa Rayon Sport, aratangazwa nk’umukinnyi mushya mu yindi kipe

APR FC na Rayon Sports zajyanye muri Ghana, Police FC nayo yabikomeje! Avugwa hano mu Rwanda

Ari gushakishwa nyuma yo kuruma umugore we

Kamonyi: Arasaba ubutabera nyuma yo guhondagurwa bikabije n’abanyerondo

Urunturuntu muri Rayon Sports rukomeje gutuma hari ibidakorwa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-05 09:21:04 CAT
Yasuwe: 61


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bategereje-amatike-basezeranyijwe--Amabanga-ya-nyuma-yabanyamahanga-ba-Rayon-Sports.php