English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amakuru mashya: Darko Novic watozaga APR FC yirukanywe

Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya APR FC yatandukanye n’uwari umutoza wayo mukuru Umunya-Serbia Darko Novic.

Kigali Today ari nayo dukesha iyi nkuru yanditse ko ifitiye gihamya yemeza ko APR FC yamaze gutandukana na Darko Nović nyuma y’umwaka umwe w’imikino asinye amasezerano yagombaga kuzageza mu 2026 aho agomba kandi kujyana n’abatoza bari bamwungirije yizaniye.

Mugisha Ndoli utoza Intare FC, Bizimana Didier na Ngabo Albert batoza mu makipe ya APR y’abato ni bo barasigara batoza ikipe banasoze shampiyona isigaje imikino itatu ngo irangire.

Darko Nović yasinyiye APR FC amasezerano muri Kamena 2024, aho yari asimbuye Umufaransa Thierry Froger nawe wari umaze umwaka umwe muri iyi kipe akaba agiye atwaranye na yo irushanwa ry’Intwari 2025, Igikombe cy’Amahoro anatsindirwa ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024.

Mu mikino Nyafurika 2024-2025, Darko Nović yagejeje APR FC mu ijonjora rya nyuma rya TOTAL CAF Champions League aho yasezerewe na Pyramids FC yo mu Misiri ku giteranyo cy’ibitego 4-2(1-1,1-3) mu gihe mu ijonjora rya mbere yari yasezereye AZAM FC yo muri Tanzania ku giteranyo cy’ibitego(0-1,2-0).

Nsengimana Donatien



Izindi nkuru wasoma

Uwari umunyamakuru ukomeye mu Rwanda yagize ibyo asabye abayobozi ba Rayon Sports

Uwatozaga ikipe ikomeye hano mu Rwanda yemejwe nk’umutoza mushya wa Rayon Sports

Hagiye hanze amakuru y’ibigiye gukurikira nyuma yuko Kabila ageze i Goma

Perezida Emmanuel Macron yamaganye amakuru yo gukubitwa urushyi n’umugore we

Ayabonga Lebitsa yahakanye amakuru yavugaga ko yaba agiye kwerecyeza muri APR FC



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-13 17:04:23 CAT
Yasuwe: 170


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amakuru-mashya-Darko-Novic-watozaga-APR-FC-yirukanywe.php