English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abari indorerwamo y’umuco nyarwanda: Uko Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye impano zidasanzwe

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, haribukwa kandi abantu bakomeye mu ruganda rw’imyidagaduro, siporo n’itangazamakuru, bishwe bazira uko baremwe. Aba bari mu bari bafite impano zidasanzwe, kandi bari baragize uruhare mu guteza imbere umuco nyarwanda mu buryo butandukanye.

1. Sebanani André

Sebanani André yari umuririmbyi n’umucuranzi wamenyekanye cyane mu Itsinda rya Orchestre Impala, akanakina ikinamico mu Indamutsa kuri Radio Rwanda. Yamenyekanye mu ndirimbo nka Karimi ka Shyari na Mama Munyana. Yishwe muri Jenoside ari kumwe n’umuryango we, umugore we yitabye Imana nyuma, abana babo bane bararokotse.

2. Rugamba Sipiriyani

Rugamba azwi cyane mu ndirimbo yakoranye n’itsinda Amasimbi n’Amakombe. Yari n’umwanditsi w’indirimbo zifite ubutumwa bukomeye. Yishwe ari kumwe n’umuryango we n’abahanzi be.

3. Karemera Rodrigue

Karemera Rodrigue yari umuhanzi w’umunyabwenge wibukwa mu ndirimbo nka Kwibuka na Ihorere. Yishwe ari kumwe n’umufasha we n’umwana w’imfura. Abahungu be batatu nibo barokotse.

4. Bizimana Loti

Yari umuhanzi w’umunyamwuga mu ndirimbo ziganjemo ubusesenguzi n’imigani. Yamenyekanye mu bihangano nka Nsigaye ndi umuzungu. Yiciwe rimwe n’umugore we n’abana be.

5. Miss Nubuhoro Jeanne

Yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 1991. Yishwe muri Jenoside ahungiye ku bitaro bya Ndera ari kumwe n’umuryango we.

6. Kalinda Viateur

Yari umunyamakuru w’imikino wabaye indashyikirwa mu kogeza umupira kuri Radio Rwanda. Ni we wazanye amagambo menshi y’imvugo y’imikino akoreshwa kugeza n’uyu munsi. Yishwe muri Jenoside.

7. Rudasingwa Martin

Uyu myugariro yakinaga muri Kiyovu Sports, yari umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane mu Rwanda mbere ya Jenoside. Yishwe mu 1994.

8. Ntarugera Emmanuel (Gisembe)

Gisembe yari umukinnyi wa Basketball wakiniraga Espoir BBC. Azwi nk’umukinnyi w’ubuhanga, akaba yaranitiriwe irushanwa Gisembe Memorial Tournament rihuza abakunzi ba Basketball. Yiciwe i Nyamirambo.



Izindi nkuru wasoma

Abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran baguye mu gitero kidasazwe cyagabwe na Israel

Ibyo Perezida Donald Trump yasubije nyuma yo kubazwa niba azababarira P Diddy

Rubavu: UTB yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, urubyiruko ruhabwa umukoro

Ibyo bavuga ko navuze si ukuri – Karasira mu rukiko yisobanura ku byaha byo guhakana jenoside

‘Buri mwaka nica Umututsi’ –Uko yatawe muri yombi akekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-04-11 16:18:09 CAT
Yasuwe: 146


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abari-indorerwamo-yumuco-nyarwanda-Uko-Jenoside-yakorewe-Abatutsi-yahitanye-impano-zidasanzwe.php