English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi T Blaise yakoze mu nganzo asohora indirimbo Kumutima

Umwe mu bahanzi bakomeje kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda, Gatete Blaise uzwi ku mazina ya T Blaise  bloski yasohoye indirimbo yise Kumutima icurangitse ndetse ifite n’amashusho bidasanzwe.

Uyu muhanzi wari uherutse gusohora inidrimbo yakunzwe n’abatari bake yiswe Forever yongeye gukora mu nganzo nyuma y’igihe gito asohora Kumutima muri gahunda we n’itsinda rimufasha mu muziki Orange Entertainment Group bise guca amazimwe.

Ubwo uyu muhanzi yaganiraga n’igitangazamakuru Ijambo yashimangiye ko indirimbo Kumutima ikomeje kumwereka ko umuziki we ugeze ku rwego ugomba gukundwa ndetse nta yandi mahitamo afite agiye gushira imbaraga mu muziki bizamufasha kugera ku rundi rwego.

T Blaise yavuze ko iyi ndirimbo ari iy’urukundo yageneye abafite abakunzi n’abatabafite ngo bitewe n’uko iryoheye amatwi ntibahejwe.

Uyu muhanzi mu mafoto aherutse kugaragara yagiye atera uruijo hamwe agaragara aha ururabo umuhungu mugenzi we hari mu munsi w’abakundanye ubwo babigaragaza mu mboni z’umushoramari West w’I Rwanda.

Kuri iyi foto yavuzweho cyane mu bitangazamakuru ubwo yahaga Umuvanzi w’Imiziki Selecta Dady bisobanuye bavuga ko bari bagamije gutwikira iyi ndirimbo Kumutima ntaho bihuriye n’Ubutinganyi bwaketswe.

Uyu muhanzi kandi aherutse kugaragara ari kumwe n’umwe mu bakobwa bategura ibitaramo uzwi ku izina rya Cyntho.

Kuri uyu mukobwa ababikurikiranira hafi bakomeje gushimangira ko hari ikibatsi cy’urukundo gikomeje gututumba hagati ya T Blaise na cyntho kuko  ngo batagitana agatoki ku kandi.

Twabibutsa ko umuhanzi T Blaise akunze kubarizwa mu karere ka Rubavu nubwo akomeje gutera intambwe yerekeza mu mugi wa Kigali ahabarizwa abafite gahunda zo kuba ibyamamare hari n’isoko ryagutse ry’umuziki.

Usibye kuba yarinjiye mu buhanzi uyu musore w’imyaka 22 yahoze akora akazi nka Mc mu bitaramo ndetse n’ibirori bitandukanye.

 



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw'ingabo z'u Rwanda (RDF)

Inama y'Abaminisitiri yakoze impinduka zikomeye mu buyobozi bw'Intara

Israel yatangajeko Iran igomba kwishyura bikomeye amakosa yakoze

Burundi :Perezida Ndayishimiye Evariste kubera ibitero bya Red Tabara yakoze impinduka mugisirikare

Burundi :Perezida Ndayishimiye Evariste kubera ibitero bya Red Tabara yakoze impinduka mugisirikare



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-02-25 15:30:40 CAT
Yasuwe: 107


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzi-T-Blaise-yakoze-mu-nganzo-asohora-indirimbo-Kumutima.php