English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu:DJ Selecta Dady yateguye igitaramo cyidasanzwe mu mujyi wa Gisenyi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Mata 2024 mu Karere ka Rubavu mu mujyi wa Gisenyi ahazwi nka DHRUVA kuri Sunrise Hotel hagiye kubera igitaramo mbaturamugabo cyateguwe na Munyampundu Aron uzwi ku zina rya  ''DJ Selecta Dady'' mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 amaze akora ako kazi.

Ni igitaramo cyiswe 10 Years Of Expriance  cyateguwe na Dj Slecta Dady  kandi cyikaba cyigomba kwitabirwa n'Abahanzi n'Abanyarwenya batandukanye barimo;Ben Adolphe, Karigombe,T-Braise,Kanyombya ndetse n'abandi benshi batandukanye.

DJ Selcta Dady nk'uko yabitangirije IJAMBO Net yavuzeko icyi gitaramo ari umyanya mwiza wo kwidagadura ku bantu bari buze kucyitabira, kugaragaza impano z'abakiri bato bo mu Karere ka Rubavu , kuvangirwa umuziki n'abandi ba DJ batandukanye  ni mu gihe abahanzi bagezweho mu Karere ka Rubavu nabo barahabwa umwanya wo gutaramira ibitariye icyo gitaramo.

Niki cyagoye Selcta Dady mu rugendo rwe  nk'umu DJ?

Ubwo yaganiraga n'IJAMBO Net  Dj Selcta Dady yavuze ko kuva kera yumvaga yifitemo  impano yo kuba umuntu uvanga imiziki ndetse aza no kubitangira ubwo yari akiri ku ntebe y'ishuri ubwo yabaga muri Media Club yo mu kigo yigagaho.

Mu 2013 nibwo Selecta Dady yatangiye akazi kubu Dj ariko abikora nk'ibisanzwe ,mu ntangiriro z'umwaka wa 2014 nibwo Dady yatangiye gukora bitandukanye nuko yakoraga mbere ariko agorwa n'ababyeyi kuko batabyumvaga bibwirako agiye kuba ikirara.

Ati" byarangoye ngitangira kuko ababyeyi ntabwo babyumvaga, bumvaga ko ngiye kuba ikirara cyane ko nari nkiri muto ntabwo bashakaga ko njya kwibana ariko nyuma bageze aho barabyumva ntangira akazi ariko mbifatanya no kwiga nabwo bigoye kubona amafaranga y'ishuri kuko arinjye wiyishyuriraga."

Niki amaze kugezwaho n'akazi amaze imyaka 10 akora?

Dj Selecta Dady yatangajeko akazi ke ko kuvanga imiziki kamaze kumugeza kuri byinshi kuko ubu abayeho mu buzima bwiza kandi hakaba hari abandi bantu bo mu muryango we babayeho neza kubera we ariko avugako icyintu cy'ingenzi yakuye muri ako kazi ari inshuti nziza kandi n'ubu zikomeje kwiyongera.

Bamwe mu bahanzi bari bwitabire igitaramo



Izindi nkuru wasoma

Abanye-Palestine barabarirwa mu bihumbi basabwe guhunga bava mu mujyi wa Rafah

Urwibutso rwa Gisenyi

Ubwoba bwabaye bwinshi mu batuye mu mujyi wa Butembo barikanga M23

Abasivile batatu bishwe n'abantu bitwaje intwaro mu mujyi wa Goma

Rubavu:DJ Selecta Dady yateguye igitaramo cyidasanzwe mu mujyi wa Gisenyi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-05 14:11:44 CAT
Yasuwe: 80


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RubavuDJ-Selecta-Dady-yateguye-igitaramo-cyidasanzwe-mu-mujyi-wa-Gisenyi.php