English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Malawi: Impunzi esheshatu zirimo Abanyekongo n'Abanyetiyopiya zafatanwe amasanduku atatu 

Impunzi esheshatu zirimo Abanyekongo n'Abanyetiyopiya bo mu nkambi ya Dzaleka muri Malawi zatawe muri yombi,  Abapolisi bakoze umukwabo udasanzwe mu ijoro ryo kuva ku wa mbere kugeza ku wa kabiri w'icyumweru gishize  Nk’uko impunzi zimwe zibivuga, mu gihe cyo gusaka, abapolisi bavumbuye imasanduku atatu ifunze neza.

Impunzi zirasaba ko ibikubiye muri ayo masanduku byamenyeshwa abaturage kugira ngo birinde kubwirwa ibihuha. 

Aho uwo mu kwabo wakorewe  ni muri  Kawale ya  mbere na Kawale ya II, ituwe cyane cyane n'Abanyekongo n'Abanyetiyopiya.

Abapolisi  bahawe amakuru  n’abakora amarondo ya n'ijoro muri iyo nkambi babonye ingendo zidasanzwe muri utwo turere Ibi byatumye abapolisi batungura abari bahari maze bakora umukwabo utunguranye.

Abapolisi bakorera muri ako gace bahawe amakuru nabakora amarondo n'ijoro babonye ingendo zidasanzwe muri utwo turere, Ibi byatumye abapolisi batungura abari bahari.

Hafashwe  imasanduku atatu ifunze cyane ,Ntabwo hahise hatangazwa ibirimo Ariko bivugwako hashobora kuba harimo ibiyobyabwenge byibwe n'amafaranga ababikoze bitegura kugabana .

Icyakora, abapolisi ntibigeze bavugana ku bikubiye muri ayo masanduku yafashwe. Yagaragaje gusa ko ibyo “byari ibintu bibujijwe”.

Abantu batandatu bakekwaho icyaha  ni Abanyekongo n'Abanyetiyopiya nyuma yo gutabwa  muri yombi bajyanwe muri kasho kugira ngo hakomeze hakorwe iperereza. Muri bo, hafauhagarariye umuryango wa Kongo ukomoka mu nkambi y'impunzi ya Dzaleka.

Mu ntangiriro za Werurwe , UNHCR yasohoye raporo isobanura impamvu ituma ibyaha byiyongera mu nkambi ya Dzaleka . Inyandiko yavugaga ko abagizi ba nabi bagomba kuboneka bagahanwa byihuse kugirango umutekano wongere kugaruka muri iyo nkambi.

Ingamba zihutirwa zafashwe zirimo no gutegura amarondo  ya n'ijoro no gushakisha abakekwaho guteza umurekano mucye bose

 



Izindi nkuru wasoma

Umunyarwanda w'impunzi muri Zambia yatawe muri yombi

Imvura yaramutse igwa yangije byinshi ndetse ihitana ubuzima bw'abantu batatu

Gatsibo:Abana batatu bari baraburiwe irengero babonetse mu kandi karere

Abagabo batatu bagwiriwe n'ikirombe bose bahasiga ubuzima

Abadipolomate batatu b'Ubufaransa birukanwe muri Brukina Faso



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-15 18:14:50 CAT
Yasuwe: 25


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Malawi-Impunzi-esheshatu-zirimo-Abanyekongo-nAbanyetiyopiya-zafatanwe-amasanduku-atatu-.php