English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

MUSANZE - HIBUTSWE ABATUTSI BICIWE MU CYAHOZE ARI COUR D’APPEL YA RUHENGERI.

Abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abiciwe mu cyahoze ari urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Musanze bagaragaza ko nubwo basobanurirwa amateka bakigorwa no kutabona  ibimenyetso byihariye muri uru rwibutso.

Kuri uyu wa 15 Mata 2024, mu karere ka Musanze hibutswe abatutsi biciwe mu cyahoze ari urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri.

Nyuma yo kuva ku mugezi wa mukungwa hibukwa abajugunywe muri uwo mugezi, igikorwa cyo kwibuka inzirakarengazne zazize jenoside yakorewe abatutsi wakomereje ku rwibutso rw’akarere ka Musanze ruherereye ahahoze cour d’appel ya Ruhengeri basobanurirwa amateka, bashyira indabo ku mva.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye kuva ku rwego rw’igihugu, urubyiruko, abanyeshuri, ababyeyi ndetse n’abandi baturage.

Urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa ruvuga ko ubuhamya bwatanzwe n’abaharokokeye bwiyongera ku byo basobanuriwe bijyanye n’amateka yaranze Musanze mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi.

NSENGIYUMVA Eric avuga ko kumenya amateka bibaha umukoro wo kuyigiraho. 

Ati: “Ku rubyiruko ni umukoro munini kgo twigireho kuko urubyiruko rwinshi ntabwo ruzi ibyabaye kuko 65% bavutse nyuma ya jenoside yakorewe abatuts, abenshi ntabwo babizi. Hari igihe usanga ufite amateka y’umuntu umwe, undi yakubwira ugasanga biratandukanye. Kugira ngo tubashe no kubirwanya rero bisaba ko tumenya amateka. Abakuru bahari baduhe amateka ya nyayo kugira ngo abe ari yo tubasha kugenderaho. Nk’ urubyiruko, abapfobya jenoside ntabwo dukwiye kubaha agahenge kuko bo baba batubonamo integer nkeye. Dukoreshe imbuga nkoranyambaga dusubize abagoreka amateka kandi tubasubize dukurikije amateka ya nyayo twahawe”.

NSHIMIYIMANA Patrick na we avuga ko kuba urwibutso rubumbatiye amateka ruri kwagurwa bizakomeza kubafasha mu kuyasobanukirwa no kuyasobanurira bagenzi babo.

Yagize ati: “Ikintu bigiye kudufasha nk’urubyiruko; uru rwibutso ruzaba rubumbatiye amateka yose ya jenoside yabereye muri kano gace, ari cyo kizatuma twese twigiraho nk’urubyiruko bikadufasha kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi muri iki gihugu”.

Amateka ya jenoside yakorewe abatutsi agaragaza ko abiciwe mu cyahoze ari cour d’appel ya Ruhengeri bari biganjemo abaturutse mu bice byari bigize perefegitura ya Ruhengeri n’iya Busengo.

Rukundakuvuga François Regis wari uhagarariye urukiko rw’ikirenga muri ikgikorwa avuga ko nk’urwibutso ruherereye ahahoze ari ingoro y’ubutabera, hagakwiye kuba hari umwihariko wihariye.

Yagize ati: “Nyuma yo kwitegereza iyabereye aha, ku bijyanye n’ubutabera; kubera ko iyi ngoro yabereyemo nyine ubwicanyi, byari bikwiriye ko bihabwa umwihariko urenze uwo dufite ubu ngubu. Bikagira umwihariko wihariye w’ibijyanye n’imanza zaciwe nyuma ya jenoside haba mu Rwanda, mu mahanga ndetse no mu nkiko mpuzamahanga. Biteye isoni kuba ingoro y’ubutabera iba ibagiro ry’abantu. Ubundi ubucamanza ni uburuhukiro bw’abarengana. Mu rwego rw kubasubiza isura, kubarinda guteshuka ku nshingno zabwo no kubaha ubuzima bw’ababuhatakarije, kuhagira urwibutso rwihariye nk’urwo byagira akamaro”.

Tariki ya 15 Mata buri mwaka ni umunsi mu karere kaMusanze hibukwa Abatutsi biciwe ahahoze ari urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri ubu mu rwibutso rw’akarere ka Musanze haruhukiye abatutsi barenga 800 biciwe mu cyahoze ari  urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri.



Izindi nkuru wasoma

Rubavu:Hibutswe imbaga y'Abatutsi biciwe ahiswe Komine Rouge

MUSANZE - HIBUTSWE ABATUTSI BICIWE MU CYAHOZE ARI COUR D’APPEL YA RUHENGERI.

Kirehe:Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 168 y'abazize jenoside yakorewe Abatutsi

Gicumbi:Imibiri 46 y'Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu rwibutso rwa Mutete

Uko umwana yiga gusoma,kubara no kwandika azajya yigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi



Author: Paul Adamson, Webmaster & International Correspondent Published: 2024-04-15 22:54:10 CAT
Yasuwe: 45


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/MUSANZE--HIBUTSWE-ABATUTSI-BICIWE-MU-CYAHOZE-ARI-COUR-DAPPEL-YA-RUHENGERI.php