Kirehe:Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 168 y'abazize jenoside yakorewe Abatutsi
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kirehe, mu rwibutso rwa Nyarubuye hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 168 y'abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Urwibutso rwa Nyarubuye rushyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 58 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Imibiri 168 yashyinguwe mu Rwibutso rwa Nyarubuye ni iyikuwe mu rwibutso rwa Rugarama ruherereye mu Murenge wa Mushikiri kuberako urwo rwibutso rutari rujyanye n'igihe.
Tariki ya 14 Mata buri mwaka ni umunsi mu Karere ka Kirehe hibukwa Abatutsi biciwe i Nyarubuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri iyi tariki nibwo abicanyi binjiye muri Kiliziya ya Nyarubuye bica abatutsi benshi bari bahahungiye bizeye kurukoka.
Umuyobozi wa Karere ka Kirehe Rangira Bruno yavuzeko urwibutso rwa Nyarusange rushinguyemo benshi biciwe muri Paruwasi ya Nyarusange n'imibiri yagiye y'imurwa ivuye mu nzibutso zitandukanye zirimo urwa Kigina ,Kavuzo,Gahara na Mushikiri.
Rangira yakomeje avugako amateka y'urwibutso rwa Nyarusange yihariye aho Abatutsi bishwe mu bugome budasabzwe ku buryo mu minsi itatu uhereye tariki ya 13 kugeza kuya 16 Mata mu 1994 hari hamaze kwicwa Abatutsi basaga ibihumbi 51.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show