Israel yakubise ahababaza Iran,Iraq na Syria mu bitero byo kwihimura
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Mata 2024 Isreal yagabye ibitero bya Misire kuri Iran mu bisa no kwihorera kubera ibitero bya za misile n'indege zitagira abapilote Iran n'inshuti zayo byaherukaga gutera kuri Israel.
Iturika rya za misire zagabwe na Isreal ryumvikanye mu Ntara ya Isfahan iherereye rwagati muri Iran ndetse amakuru avugako ingendo zo mu kirere zahise zihagarikwa mu mijyi itandukanye yo muri cyo gihugu.
Agace ka Isfahan gasanzwe kabarizwamo ibirindiro bikomeye by'ingabo za Iran,uruganda rukomeye rukora za Misire ndetse na sites nyinshi zitunganyirizwamo ingufu za nucleaire.
Amakuru yuko Israel yagabye ibitero muri Iran yemejwe na bimwe mu binyamakuru byo muri Iran birimo n'ibya Leta nka IRAN news yemejeko ibitero bya Israel byibasiye ibikorwa bya gisirikare muri Iran.
Ibyo kandi byemejwe numwe mu bayobozi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wabitangarije ABC news.
Ibyo bitero byumvikanye kandi ku bibuga by'indege bya Adra ba al-Thala ndetse na hari batallion ikoresha radar hagati y'umujyi wa Adra ndetse n'igiturage cya Qarfa giherereye mu Majyepfo ya Syria.
Uretse muri Iran amakuru yakomeje avugako iryo turika ryumvikanye mu Iraq by'umwihariko mu gacas la al-Iman.
Isreal yahise igaba ibitero icyarimwe muri Iran,Iraq na Syria kubera ubufatanye ibihugu byombi byagiranye mu kugaba ibitero kuri Isreal mu cyumweru gishize.
Isreal yari yarategujeko izagaba bitero byo kwihimura gusa ntabwo yari yaratangaje igihe izakorera ibyo bikorwa ,ibyo byatumye Iran iryamira amajanja yiteguye ko isaha ku isaha ko yagabwaho ibitero.
Amakuru ava muri icyo gihugu avugako hari drone ishanu zahise zihanurwa n'itsinda rya gisirikare rishinzwe ibikorwa byo kurinda icyirere cy'icyo gihugu.
Iran n'ishuti zayo zateye Israel mu cyumweru gishize mu rwego rwo kuyihimuraho kubera igitero yaherukaga kugaba muri Syria kikicirwamo abasirikare bakomeye ba Iran.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show