English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Israel iri mu mazi abira ibihano yafatiwe ntibisanzwe

Abacamanza bo mu rukiko rukuru rw'Umuryango w'Abibumbye bategetse ko Israel igomba gutuma imfashanyo igera muri Gaza nta mbogamizi, mu rwego rwo gufasha Abanyapalestine bari hugura inzara.

Urukiko Mpuzamahanga rw'Ubutabera (ICJ) rwavuze ko Israel igomba kubikora nta gutinda kugira ngo habeho itangwa  rya serivisi z'ibanze zicyenewe byihutirwa hamwe n'imfashanyo y'ubutabazi".

Israel yavuze ko ibirego byuko irimo kubuza imfashanyo kugera muri Gaza "byose uko byakabaye nta shingiro bifite".

Yanahakanye ibirego bya jenoside Afurika y'Epfo yatanze muri urwo rukiko, ndetse yegetse ku Muryango w'Abibumbye (ONU) ibibazo byo kunanirwa gutanga imfashanyo.

Iki cyemezo gishya cy'uru rukiko, rufite icyicaro i La Haye  mu Buholandi, gifashwe nyuma yuko Afurika y'Epfo irusabye kongerera imbaraga itegeko rwahaye Israel muri Mutarama uyu mwaka ryo gufata ingamba zose zo kurinda ko habaho ibikorwa bya jenoside muri Gaza.

Nubwo amategeko atanzwe n'uru rukiko rwa ICJ aba agomba gukurikizwa, uru rukiko nta bubasha rufite bwo gutuma ashyirwa mu bikorwa.

Mu cyumweru gishize, raporo ya gahunda izwi nka 'Integrated Food Security Phase Classification Global Initiative', iyoborwa n'ishami rya ONU ryita ku biribwa (PAM) n'abandi, yaburiye ko ibihe by'amakuba birimo kwaduka muri Gaza.

Iyo raporo yavuze ko abantu bose miliyoni 2.2 bo muri Gaza bugarijwe n'ibura ry'ibiribwa rikaze ryo ku rwego rwo hejuru kandi ko inzara yitezwe kwaduka mu majyaruguru ya Gaza mbere y'impera ya Gicurasi  uyu mwaka.

Mu cyemezo cyarwo, urukiko rwa ICJ rwavuze ko Gaza nticyugarijwe gusa n'ibyago by'inzara ahubwo inzara irimo kuhaduka, kandi ko, nkuko bivugwa n'abagenzuzi bo muri ONU, abantu 31, barimo abana 27, bamaze gupfa kubera imirire mibi no kubura amazi mu mubiri.

Uru rukiko rwagarutse ku magambo ya Volker Türk, komiseri mukuru wa ONU ushinzwe uburenganzira bwa muntu, mu cyumweru gishize wavuze ko "inzara, no kwicwa n'inzara biterwa nuko Isreal yanga ko imfashanyo y'ibiribwa yambuka ijya  muri Gaza.

Icyo cyemezo cy'urukiko kinavuga ko Israel igomba gutuma igisirikare cyayo kidakora ibikorwa bigize ihonyorwa ry'uburenganzira na bumwe bw'Abanye-Palestine muri Gaza" bukubiye mu masezerano kuri jenoside.

Iyi ntambara yatangiye nyuma y'igitero cyo ku itariki ya 7 Ukwakira mu 2023, ubwo abagabo bitwaje imbunda bo muri Hamas biraraga hakurya y'umupaka muri Israel, bica abantu bagera ku 1,200 ndetse bashimuta abandi barenga 250.

 



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Nyirabudumari na muganga Vumbura wateraga abana inshinje z'amazi muri Jenoside bagarutsweho

Amerika yafatiye ibihano abayobozi barindwi b'imitwe yitwaza intwaro

Umukuru w'ubutasi bwa gisirikare bwa Israel yeguye

ITANGAZO RYA MWIKIRIZE ADERAH RISABA GUHINDURA AMAZINA

Israel yakubise ahababaza Iran,Iraq na Syria mu bitero byo kwihimura



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-03-29 10:00:22 CAT
Yasuwe: 32


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Israel-iri-mu-mazi-abira-ibihano-yafatiwe-ntibisanzwe.php