English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Intara y'Iburengerazuba yategujwe ko ishobora guhura n'ibiza

Abaturage batuye mu Ntara y'Iburengerazuba baburiwe, babwirwako bagomba kwirinda kuko iyi ntara ishobora kwibasirwa n'ibiza kuko imiterere y'iyo ntara idafite ubudahangarwa bwo kuba ishobora kwibasirwa n'ibiza. ibi ni ibyatangajwe  na Minisiteri ishinzwe ubutabazi MINEMA.

Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi no guhangana n'ibiza muri MINEMA Rukebanuka Adalbert yabwiye itangazamkuru ko mu myaka itanu ishize abantu 492 bahitanywe n'ibiza muri abo abagera kuri 317 bahitanwe n'inkuba.

Uwo muyobozi yakomeje avugako bitewe n'igenzurwa ryakozwe mu nzego zitandukanye byagaragayeko Intara y'Iburengerazuba ifite ubudahangarwa bwo kuba ishobora kwirinda ibiza ku kigero cya 42%  akavugako hagomba gushirwaho ingamba zishoboka zose kugirango hirindwe ibiza.

Rukebanuka  yakomeje avugako ibiza biheruka kwibasira u Rwanda  byarutwaye miriyoni 500 z'amafaranga yu Rwanda asabako hashirwaho imirindankuba mu bigo rusange amashuri n'ibindi  ariko avugako icyihutirwa ari uguhagarika ibikorwa by'ubucukuzi bwamabuye yagaciro butemewe n'amategeko cyane cyane mu Karere ka Ngororero  kuko ibyo bikorwa bikunda guteza impanuka za hato na hato

Akarere ka Ngororero niko kaza inyuma mu  gukaza ingamba zo kwirinda ibiza aho kari ku gipimo cya 39% ka gakurukirwa na karere ka Karongi  ku gipimo cya 40%, Nyabihu na 41%  Rutsiro na 42%, Rubavu na 43%, Rusizi na 44% mu gihe Nyamasheke iri ku gipimo cya 46%.

 



Izindi nkuru wasoma

Umunyabyaha Paul Kagame ndashaka guhura nawe nka mutuka - Perezida Felix Tshisekedi

Inama y'Abaminisitiri yakoze impinduka zikomeye mu buyobozi bw'Intara

Intara y'Iburengerazuba yategujwe ko ishobora guhura n'ibiza

Intambara y'isi ya gatatu ishobora kuvuka Ukraine niramuka itsinzwe

Abatutsi bo muri DRC n'inka zabo bakomeje guhura n'ibibazo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-18 11:19:12 CAT
Yasuwe: 64


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Intara-yIburengerazuba-yategujwe-ko-ishobora-guhura-nibiza.php