English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ingengo y'imari ishyirwa mu bikorwa byo kugaburira abana ku ishuri yavuye kuri miriyari 6 Frw igera kuri miriyari 90 Frw 

Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda Dr Edouard Ngirente yatangajeko kubera uburyo Leta ishaka ko abana b'u Rwanda bose bajya ku ishuri byatumye ingengo y'imari ishyirwa mu bikorwa byo kugaburira abana ku ishuri iva kuri miriyari 6 Frw mu 2017  igera kuri miriyari 90 Frw  mu 2024. 

Ibi ni ibyatangajwe ubwo Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente yagezaka ku nteko Inshingamategeko y'u Rwanda imitwe yombi ibyo Guverinoma yakoze kuva mu 2017 mu guteza imbere ireme ry'uburezi mu nzego zose.

Dr Edouard Ngirente  yavazeko umunyeshuri wa Kaminuza y'u Rwanda ibyo yaba yiga byose agomba kwiga indimi mu rwego rwo kugirango abashe gusonura ibyo yize.

Yagaragajeko mu mavugurura ari gukorwa muri Kaminuza y'u Rwanda biteganijweko ingangabihe nshya izajya itangira mu kwezi kwa cyenda ikarangira mu kwezi kwa Gatandatu mu gihe amasaha yo kwigisha ku barimu azaba avuye ku masaha 8 agirwe amasaha 18.

Yakomeje avugako abarimu bo mu mashuri makuru na Kaminuza bavuye ku 3900 mu 2017 bagera kuri 4234 mu mwaka wa 2024.

Muri gahunda Guverinoma yihaye  buri Murenge wose wo mu Rwanda hagomba kubakwa ishuri ry'imyuga  kugeza ubu hakaba hamaze kubakwa amashuri 392 hakaba hasigaye amashuri 24, yongeyeho ko amashuri asigaye nayo ageze kure ari kubakwa ku buryo azatangira gukoreshwa mu mwaka w'amashuri 2024/2025.

Dr Edouard Ngirente  yavuzeko kugeza mu 2017 mu mashuri abanza higaga abana basaga miriyoni 2,5 ariko ubu bageze kuri miriyoni 2,8. Ati" umubare watumye Guverinoma yongera ibyumba by'amashuri no gusana ibishaje.

Yakomeje avugako ubucucike mu mashuri bwagabanutse bukaba bwaravuye ku banyeshuri 80 mu ishuri rimwe bukaba bugeze ku banyeshuri 57 mu gihe intego ari uko bagera ku bana 45.

Yagarutse ku buryo Guverinoma yoroheje uburyo bwo kugura amafunguro atangwa ku bigo by'amashuri.

Ati"ibiribwa bibikika bigurirwa ku rwego rw'Akarere kandi Leta niyo y'ishyura ikiguzi."

Ingengo y'imari ishyirwa mu bikorwa byo kugaburira abana ku mashuri yavuye kuri miriyari 6 Frw mu 2017/2018 ubu igeze kuri miriyari 90 Frw.

Yavuzeko kugirango Leta igene amafaranga y'ishuri harebwa ku bushobozi bw'abaturage

Ati"Niba dushaka ko abana b'Abanyarwanda biga ntabwo twatuma umwana arangiza kwiga ababyeyi be baragurishije amasambu n'inka  yarabashize mu bukene ni ngombwa ko Leta ishyiraho umusanzu wo kunganira ababyeyi.

Yavuzeko nta cyigo cy'amashuri cyemerewe kuzamura umusanzu utangwa n'ababyeyi mu gihe atabiherewe uburenganzira na Minisiteri y'uburezi.



Izindi nkuru wasoma

Ifoto y'umwana wagiye ku ishuri yambaye impuzankano ya Polisi ubuyobozi bwayivuzeho

Ibikorwa bya MONUSCO muri Kivu y'Amajyepfo byose byahagaze

DRC:Imfu z'abana bakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro zikomeje kwiyongera

U Rwanda nirwo ruza imbere mu kungukira mu mishinga y'ikigega mpuzahanga cy'imari (IMF)

Gatsibo:Abana batatu bari baraburiwe irengero babonetse mu kandi karere



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-04-18 12:47:27 CAT
Yasuwe: 78


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ingengo-yimari-ishyirwa-mu-bikorwa-byo-kugaburira-abana-ku-ishuri-yavuye-kuri-miriyari-6-Frw-igera-kuri-miriyari-90-Frw-.php