English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Igiciro ntarengwa cy’ibirayi ni 460 naho Akawunga ni 800 ni yo macye

Ibiciro bishya by’ibirayi nk’uko MINICOM yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2023, ni uko ikilo cya Kinigi kizajya kivanwa ku muhinzi kirangurwa amafaranga 400Frw/kg, kikazagera ku isoko kigurishwa amafaranga 460Frw/kg.

Ibirayi bya Kirundo birarangurwa 380Frw/kg bigurishwe 440Frw/kg ku masoko, ibyitwa Twihaze birarangurwa 370Frw/kg bigurishwe 430Frw/kg, ibya Peko birarangurwa kuri 350Frw/kg bigurishwe kuri

MINICOM kandi yasohoye itangazo rimenyesha Abaturarwanda bose ko yakuriyeho umuceri n’ifu y’ibigori (kawunga) umusoro ku nyongera-gaciro (VAT/TVA), kugira ngo igiciro cyabyo nacyo kigabanuke.

Kubera iyo mpamvu ikilo cy’ibigori bihunguye kiragurwa amafaranga 500, ikilo cya kawunga ni 800Frw, ikilo cy’umuceri wa Kigori ni 820Frw, ikilo cy’umuceri w’intete ndende ni 850Frw, ikilo cy’umuceri wa Bismati kikaba amafaranga 1,455(Frw).

Ibiciro bya kawunga n’umuceri na byo byari byatumbagiye kuko ikilo cya kawunga yitwa Gashumba cyari kimaze kugera ku mafaranga 1300Frw/kilo(kg).

Kawunga yitwa Mugurusu na yo ubu iragurwa 1200Frw/kg, mu gihe ikilo cy’umuceri cyari kimaze kugera ku mafaranga 1,200Frw (uwa Kigori) umutanzaniya ukagurwa 2,000Frw/kg.

 

 

 

Umwanditsi :Murwanashyaka Sam

 

 

 



Izindi nkuru wasoma

Ubwo nabaga mfite imyaka 15 byasaga naho mfite imyaka 18 -Perezida Kagame

Icyibazo cy'izamuka ry'igiciro cy'umuceri uva muri Tanzania cyabonewe umuti

Abagabo bakurikiranweho kwica abantu 137 bagejejwe mu rukiko basa naho benda gupfa

Igiciro cy'ibikomoka kuri peterori cyongeye kugabanuka

Umunyamabanga wa Ferwacy Benoit yafunzwe naho Perezida Murenzi Abdallah ari gukurikiranirwa hanze



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-04-19 17:46:30 CAT
Yasuwe: 216


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Igiciro-ntarengwa-cyibirayi-ni-460-naho-Akawunga-ni-800-ni-yo-macye.php