Icyibazo cy'izamuka ry'igiciro cy'umuceri uva muri Tanzania cyabonewe umuti
Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome yatangaje ko Leta y'u Rwanda yamenye izamuka ry'igiciro cy'umuceri wa Tanzania ikaba yarahise itangira gushaka igisubuzo.
Ibi ibyatangajwe na Minisitiri Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome ubwo yari mu kiganiro kuri Radio&TV10 aho yagarutse ku cyibazo cy'umuceri uturuka muri Tanzania wageze mu Rwanda ugakorerwa isuzuma bagasanga utujuje ubuziranenge bigasa naho uba uhagaritswe ku isoko ry'u Rwanda bityo abawufite bakazamura ibiciro.
Prof Ngabitsinze yemeye ko ku masoko atandukanye yo mu Rwanda uwo muceri wazamutse ngo kuko kugeza ubu umufuka w'ibiro 25 wazamutse ukagera ku bihumbi 55Frw mu gihe ubusanzwe waguraga 48,000Frw
Yijeje abagura uwo muceri ko nyuma yuko uwo muceri wari umaze iminsi utemerewe kwinjira mu Rwanda hagarutse uburyo bwo kwakira uyu muceri w'Umu-Tanzania ku buryo muri iki cyumweru hinjiye ugera muri toni 490 kandi zose byagaragaye ko zujuje ubuziranenge.
Ati"ndabizezako icyo kibazo kigiye gukemuka kuko guhera mu cyumweru gishize hari imiceri iva muri Tanzania yagiye yinjira ndetse hari ibyo twari twumvikanye na Rwanda FDA kubapimira vuba kuko hari igihe bitwara iminsi ine itanu cyangwa itandatu.
Yakomeje avugako ubu ibikorwa byo kwinjiza umuceri byavuguruwe kuko bitagomba gufata iminsi myinshi kugirango umuceri winjizwe mu gihugu aho wamaraga iminsi myinshi kuri gasutamo ndetse bigatuma banyirayo batanga amafaranga menshi.
Yunzemo ko abacuruzi bavana uyu muceri muri Tanzania batakambye kubera amande bari babaciye yo kuba binjiza ibintu bitujuje ubuziranenge avugako uwakoze amakosa aba agomba kubihanirwa
Yakomeje avugako abazana umuceri mu Rwanda bahawe gasopo ku buryo umuntu uzongera gufatwa yinjiza umuceri utujuje ubuziranenge azahanwa bikomeye ndetse akaba ashobora kwamburwa icyangombwa cyo kongera kwinjiza umuceri mu Rwanda.
Ikibazo cyizamuka ry'umuceri ngo cyakemuwe nyuma y'ubufatanye n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'imiti n'ibiribwa Rwanda FDA ndetse n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge ihiganwa mu bucuruzi no kugenzura umuguzi (RICA).
Minisitiri Prof Ngabitsinze yakomeje avugako kuri uwo muceri wafashwe hakomeje kubaho ibiganiro ndetse n'amakamyo yari apakiye uwo muceri akaba yararekuwe mu gihe ibyo bicuruzwa byashizwe ahantu hizewe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show