English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

FARDC yatangaje ko hari abasirikare b'u Rwanda bamanitse amaboko bakayishikiriza 

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Werurwe 2024 igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo FARDC cyatangajeko hari abasirikare ba RDF n'abarwanyi ba M23 barambitse intwaro bakamanika amaboko bakabishikiriza.

Ibi byatangajwe na Lt Col Guillaume Ndjike umuvugizi wa FARDC muri Kivu ya Ruguru yavuzeko ibyo byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu mu mirwano yabyutse ibera i Sake muri Kivu ya ruguru.

Nta kindi kimenyetso Lt Col Guillaume  yerekanye uretse ifoto yashize kurubuga rwe rwa X ari kumwe n'abasirikare babiri ba RDF.

Byavuzweko iyo foto yafashwe muri Mata 2018 ubwo ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo zashikirizaga u Rwanda abasirikare barwo bari binjiye muri icyo gihugu mu buryo butemewe n'amategeko.

Icyo gihe Lt Col Guillaume yari afite ipeti rya Major, abo basirikare bari bafatiwe muri metero 500 uvuye ku kibuga cy'indege cya Goma nkuko Lt Col Guillaume  yabitangarije ibiro ntaramakuru by'Abafaransa AFP.

Ibi bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje guhakana ko nta musirikare warwo uri muri icyo gihugu ndetse ruhakana ko rutera inkunga umutwe wa M23 nkuko M23  DRC ikomeza ishinja u Rwanda.



Izindi nkuru wasoma

Abimukira bo mu Bwongereza batinye koherezwa mu Rwanda none batangiye guhungira mu bindi bihugu

U Rwanda nirwo ruza imbere mu kungukira mu mishinga y'ikigega mpuzahanga cy'imari (IMF)

Ese umwimukira wagiye mu Bwongereza avuye muri DRC ashobora kuzanwa mu Rwanda?

Itsinda ry'ingabo z'u Rwanda n'iza Jordanie bagiranye inama ku nshuro ya mbere

Haribazwa ikizatunga abimukira mu gihe amafaranga yo kubatunga y'imyaka 5 azaba ashize



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-03-27 16:00:54 CAT
Yasuwe: 60


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/FARDC-yatangaje-ko-hari-abasirikare-bu-Rwanda-bamanitse-amaboko-bakayishikiriza-.php