DRC:Sake yabaye isibaniro y'imirwano ikomeye hagati ya M23 na FARDC
Mu ntangiriro z’ukwezi gushize Corneille Nangaa ukuriye ihuriro AFC rifite umutwe wa M23 yagaragaye ku mashusho avuga ko “ingabo zae zafashe Shasha, kandi zizengurutse Sake”, kuva icyo gihe M23 ntirabasha gufata centre ya Sake.
Kuva icyo gihe iyi ‘centre’ yakomeje kuba isibaniro ry’impande zirimo kurwana mu burasirazuba bwa DR Congo hakoreshwa cyane cyane kurasana hakoreshejwe ibitwaro muzinga.
Kuva mu gitondo kare kuri uyu wa gatatu imirwano yongeye kubura ku misozi ikikije Sake n’inkengero zayo nk’uko amakuru agera kuri BBC dukesha iyi nkuru abyemeza.
Bitandukanye n’utundi duce tw’intara ya Kivu ya Ruguru inyeshyamba za M23 zagiye zigarurira kuva muri teritwari za Rutshuru, Nyiragongo na Masisi, aho tumwe na tumwe badufashe nta mirwano ibaye, Sake ho siko byagenze.
Amezi agiye kuba abiri M23 intambara ivugwa mu nkengero za Sake, ingabo za leta n’abafatanya nazo bakora ibitero bya hato na hato byo kwigizayo M23 no gufungura umuhanda wa Minova – Sake – Goma bikananirana.
M23 bivugwa ko ifashwa n’ingabo z’u Rwanda nayo ntiyabashije kwigira imbere ngo yigarurire ‘centre’ ya Sake ibe yakomeza gusatira umujyi wa Goma.
Benshi muri izi mpunzi baba mu nkambi zikikije umujyi wa Goma, abandi bishoboye bakodesha inzu zo kubamo mu mujyi wa Goma, no mu nkengero zayo.
Hejuru y’ibi hiyongeraho ko inzira z’ubutaka z’ingenzi zagezaga ibiribwa i Goma, bivuye mu mirima n’ubworozi muri teritwari za Masisi na Rutshuru ubu zose zirafunze kuko zica ahagenzurwa na M23. Inzira yoroshye isa n’isigaye ni iy’ikiyaga cya Kivu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show