English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:Sake yabaye isibaniro y'imirwano ikomeye hagati ya M23 na FARDC

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize Corneille Nangaa ukuriye ihuriro AFC rifite umutwe wa M23 yagaragaye ku mashusho avuga ko “ingabo zae zafashe Shasha, kandi zizengurutse Sake”, kuva icyo gihe M23 ntirabasha gufata centre ya Sake.

Kuva icyo gihe iyi ‘centre’ yakomeje kuba isibaniro ry’impande zirimo kurwana mu burasirazuba bwa DR Congo hakoreshwa cyane cyane kurasana hakoreshejwe ibitwaro muzinga.

Kuva mu gitondo kare kuri uyu wa gatatu imirwano yongeye kubura ku misozi ikikije Sake n’inkengero zayo nk’uko amakuru agera kuri BBC dukesha iyi nkuru abyemeza.

Bitandukanye n’utundi duce tw’intara ya Kivu ya Ruguru inyeshyamba za M23 zagiye zigarurira kuva muri teritwari za Rutshuru, Nyiragongo na Masisi, aho tumwe na tumwe badufashe nta mirwano ibaye, Sake ho siko byagenze.

Amezi agiye kuba abiri M23 intambara ivugwa mu nkengero za Sake, ingabo za leta n’abafatanya nazo bakora ibitero bya hato na hato byo kwigizayo M23 no gufungura umuhanda wa Minova – Sake – Goma bikananirana.

M23 bivugwa  ko ifashwa n’ingabo z’u Rwanda  nayo ntiyabashije kwigira imbere ngo yigarurire ‘centre’ ya Sake ibe yakomeza gusatira umujyi wa Goma.

Benshi muri izi mpunzi baba mu nkambi zikikije umujyi wa Goma, abandi bishoboye bakodesha inzu zo kubamo mu mujyi wa Goma, no mu nkengero zayo.

Hejuru y’ibi hiyongeraho ko inzira z’ubutaka z’ingenzi zagezaga ibiribwa i Goma, bivuye mu mirima n’ubworozi muri teritwari za Masisi na Rutshuru ubu zose zirafunze kuko zica ahagenzurwa na M23. Inzira yoroshye isa n’isigaye ni iy’ikiyaga cya Kivu.



Izindi nkuru wasoma

Inama y'Abaminisitiri yakoze impinduka zikomeye mu buyobozi bw'Intara

Dore icyateye gusubiranamo hagati y'Aba-Wazalendo mu ijoro ryakeye

DRC:Habaye impinduka mu buyobozi bw'ingabo za Congo FARDC

DRC:Guhitamo umukandida ku mwanya w’umukuru w’umutwe w’abadepite byabaye ibibazo

Intambara ya Ukraine n'Uburusiya igiye guhindura isura Amerika yamereye Ukraine inkunga ikomeye



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-03-27 11:51:00 CAT
Yasuwe: 51


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRCSake-yabaye-isibaniro-yimirwano-ikomeye-hagati-ya-M23-na-FARDC.php