English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Dore icyateye gusubiranamo hagati y'Aba-Wazalendo mu ijoro ryakeye

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2024 ku misozo ya Fizi humvikanye urusaku rw'imbunda ntoya n'iziremereye, urwo rusaku rukaba rwatewe n'imirwano yabaye hagati y'abarwanyi ba Wazalendo basubiranyemo hagati yabo.

Amakuru atangwa n'abatuye kuri iyo misozi avuga ko iyo mirwano yahuje amatsinda abiri y'abagize umutwe wa Wazalendo.

Iyo mirwano yumvikanye mu gace ka Kabondozi na Maguli byo muri Gurupoma ya Babungwe,Secteur ya Tanganyika,Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo.

Amakuru y'iyi mirwano yemejwe na Perezida wa Sosiyeti sivile yo muri Teritwari ya Fizi,Bunenga Leopold aho yahise yamagana iyi mitwe yombi yo muri Wazalendo yasubiranyemo.

Bunenga Leopold yavuzeko abaturage badashaka undi muntu abakururira intambara mu gihe bari bamaze kubona agahenge,yakomeje avugako gusubiranamo hagati y'aba barwanyi bombi biterwa nuko bamwe baba bamaze gusinda.

Ati"Mu ijoro ryo ku wa gatatu humvikanye urusaku rw'imbunda ziremereye ibyo byongeye guteza impagarara mu baturage kandi abenshi bakaba baraye mu bihuru kubera urusaku rw'imbunda."

Bunenga Leopold  yakomeje avugako  iyo ntambara yatewe n'umukomanda wabo wari wasinze bivamo kwibasira abarwanyi basanzwe  bafitanye amakimbirane bityo biza kubyara intambara ya benshi.

Leopold  yaboneyeho gusaba abasirikare ba Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo gukora uko bashoboye bakavana aba Wazalendo muri Teritwari ya Tanganyika.



Izindi nkuru wasoma

Dore impamvu ari gutuma internet igenda nabi cyane muri Afurika y'Iburasirazuba?

Dore umusaruro wavuye mu biganiro byahuje Perezida Kagame na Bassirou wa Senegal

Imirwano yongeye kubura hagati ya M23 n'ihuriro rigari rifatanya na FARDC

Dore icyateye gusubiranamo hagati y'Aba-Wazalendo mu ijoro ryakeye

Imirwano hagati ya M23 na FARDC yongeye kubura muri Nyakajanga



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-25 11:42:25 CAT
Yasuwe: 39


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Dore-icyateye-gusubiranamo-hagati-yAbaWazalendo-mu-ijoro-ryakeye.php