DRC:Abasivile n'Abapolisi bari kwicwa bunyamaswa
Mu gihe ubwicanyi bukomeje gufata indi ntera mu mujyi wa Goma,ubwo bwicanyi bwageze no mu bashinzwe umutekano bo muri uwo mujyi aho abapolisi babiri bo muri Goma basanzwe bishwe n'abagizi ba nabi.
Amakuru aturuka muri uwo mujyi avugako abo ba Polisi baguye mu gico cy'abajura bakabambura imbunda bari bafite hanyuma bakabica babanize.
Urupfu rw'aba bapolisi ruje nyuma y'inzindi mfu nyinshi zikomeje kwiyongera muri uwo mujyi nkaho mu byumweru bibiri bishize hamaze kwicwa abantu bagera kuri 18.
Amakuru avugako abihishe inyuma y'ubwo bwicanyi ari abo mu mutwe wa Wazalendo basanzwe bafasha Leta ya DRC mu guhangana n'umutwe wa M23 ariko hari na bamwe mu basirikre ba FARDC baherutse kwerekwa itangazamakuru bashinjwa kuba inyuma y'ubwo bwicanyi umwe muribo yamaze gukatirwa igihano cy'urupfu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show