English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC: Aba-Mai-Mai 7 bishwe abandi benshi barakomereka

Ku wa gatandatu, tariki ya 23 Werurwe, i Mutchatcha mu gace ka Mambasa muir Ituri, abantu barindwi bitwaje intwaro ba Mai-Mai barishwe abandi batatu barakomereka.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko aba barwanyi bitwaje imbunda bibasiye agace gacukurwamo amabuye y'agaciro gakorwa n'Abashinwa.

Hafi y’aho, ingabo zashoboye kwirukana abandi ba Mai-Mai bari bateye umudugudu wa Pangoyi.

Byongeye kandi, sosiyete sivile y’ibanze yerekana ko izo nyeshyamba ziri hafi y’umutwe wa Bakayiko aho zanashyizeho ibirindiro byinshi hagamijwe gutegura ibitero byibasira abaturage.

Umuyobozi w'Akarere ka Mambasa, Colonel Jean Baptiste Matadi, yemeza ko ingabo zikomeje ibikorwa muri kariya gace byo gukaza umutekano.

Arahamagarira abaturage gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano n’ingabo “gukurikirana abo bantu bose badafite umuco bakandagira inzira y’amahoro akomeje kubera mu ntara ya Ituri”.



Izindi nkuru wasoma

DRC:Icyibazo cy'umutekano mucye Jean-Pierre Bemba ari kigishakira umut

DRC:Abantu barenga miriyoni 1 banduye Malariya muribo 1000 irabahitana

DRC:Habaye impinduka mu buyobozi bw'ingabo za Congo FARDC

Abacamaza,abashinjacyaha,abanditsi ,abashinzwe iperereza mu nkiko za gisirikare bari guhabwa amahugu

Ubushinwa:Imvura idasanze yimuye abarega 100.000 abandi benshi barahunga



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-03-25 16:27:06 CAT
Yasuwe: 37


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRC-AbaMaiMai-7-bishwe-abandi-benshi-barakomereka.php