Umusirikare wa FARDC wagaragaye ari gusomana n'umukobwa yateje impagarara
Ku mbuga nkoranyamabaga hakomeje gukwirakwizwa amafoto y'umusirikare wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ari gusomana n'umukobwa bivugwalo yamusanze ku rugamba aho bahanganye n'inyeshyamaba za M23 kandi abo bombi bagaragaye bishimanye.
Uwo musirikare wa FARDC afite ipeti rya Sergrent. kuba hasohotse ayo mafoto byarakaje benshi mu BanyeCongo kuko bavugako ibyo byatesheje agaciro impuzankano y'igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Abo baturege bavuga biteye agahinda kubona abasirikare b'igihugu bagaragara mu bikorwa nka biriya kandi bahanganye n'umwanzi bikaba aribyo bishobora gutuma batarwanya umwanzi uko bwikiye.
Bakomeza bavugako bidakwiye kubona umusirikare nkuriya aba ahugiye mu bikorwa byo gushimisha umubiri kandi bazi neza ko bahanganye n'umwanzi.
Gusa hari abagaragajeko ayo mafoto yafashwe mu rwego rwo gusebya no guca intege abandi basirikare bari kurugamba.
Ku rundi ruhande hari abavugako hari abakobwa biganjemo abakora umwuga w'uburaya basanga abasirikare ba FARDC ku rugamba bagasambana nabo kugirango babahe amafaranga ibyo bikaba ari nako bimeze ku bandi basirikare ba SADC, n'ingabo z'u Burundi zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.
Gusa nubwo bimeze bityo imirwano yo ntabwo yahagaze kuko ku wa kabiri tariki ya 16 Mata humvikanye imirwano muri imwe mu misozi ihana imbibi n'umujyi wa Sake.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show