English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umusirikare wa FARDC wagaragaye ari gusomana n'umukobwa yateje impagarara

Ku mbuga nkoranyamabaga hakomeje gukwirakwizwa amafoto y'umusirikare wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ari gusomana n'umukobwa bivugwalo yamusanze ku rugamba aho bahanganye n'inyeshyamaba za M23 kandi abo bombi bagaragaye bishimanye.

Uwo musirikare wa FARDC afite ipeti rya Sergrent.  kuba hasohotse ayo mafoto byarakaje benshi mu BanyeCongo kuko bavugako ibyo byatesheje agaciro impuzankano y'igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Abo baturege bavuga biteye agahinda kubona abasirikare b'igihugu bagaragara mu bikorwa nka biriya kandi bahanganye n'umwanzi bikaba aribyo bishobora gutuma  batarwanya umwanzi uko bwikiye.

Bakomeza bavugako bidakwiye kubona umusirikare nkuriya aba ahugiye mu bikorwa byo gushimisha umubiri kandi bazi neza ko bahanganye n'umwanzi.

 Gusa hari abagaragajeko ayo mafoto yafashwe mu rwego rwo gusebya no guca intege abandi basirikare bari kurugamba.

Ku rundi ruhande hari abavugako hari abakobwa biganjemo abakora umwuga w'uburaya basanga abasirikare ba FARDC ku rugamba bagasambana nabo kugirango babahe amafaranga ibyo bikaba ari nako bimeze ku bandi basirikare ba SADC, n'ingabo z'u Burundi zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.

Gusa nubwo bimeze bityo imirwano yo ntabwo yahagaze kuko ku wa kabiri tariki ya 16 Mata humvikanye imirwano muri imwe mu misozi ihana imbibi n'umujyi wa Sake.



Izindi nkuru wasoma

Ibirindiro bya FARDC biri i Nzuro byashegeshwe n'bisasu bivugwako byoherejwe na M23

Inyubako ya Nyakwigendera Rwigara ikomeje guteza impagarara mu rukiko

Babiri mu basirikare ba FARDC bishwe n'ibisasu

Imirwano yongeye kubura hagati ya M23 n'ihuriro rigari rifatanya na FARDC

DRC:Habaye impinduka mu buyobozi bw'ingabo za Congo FARDC



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-04-17 15:45:20 CAT
Yasuwe: 76


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umusirikare-wa-FARDC-wagaragaye-ari-gusomana-numukobwa-yateje-impagarara.php