English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abakinnyi bazitabira imikino Olempike bemerewe gukora imibonano mpuza bitsina uko bashaka

Abakinnyi bazitabira imikino Olempike y’uyu mwaka izabera i Paris mu Bufaransa bateguriwe udukingirizo ibihumbi 300 kuko abakinnyi bemerewe gukora imibonano mpuzabitsina uko bashaka.

Ubuyobozi bw’imikino Olempike bwemereye abakinnyi gukora imibonano mpuzabstina uko bashaka nyuma yuko iyabereye i Tokyo mu Buyapani mu 2021 bari bakumiriwe mu rwego wo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Kugeza ubu hari udukingirizo ibihumbi 300 tuzaba turi ahazacumbika abakinnyi bazitabira iyo mikino ndetse n’abazaba babaherekeje.

Umuyobozi ushinzwe ahacumbika abakinnyi Laurent Michaud yavuze ati”ni ingenzi ko ubwisanzure no kubana neza bihabwa agaciro hano, niyo mpamvu twafatanije na komisiyo y’abakinnyi mu gushiraho ahantu habafasha kumva bisanzuye.”

Imikino Olempike y’uyu mwaka izatangira tariki ya 26 Nyakanga isozwe tariki ya 11 Kanama 2024 ibera i Paris mu Bufaransa.



Izindi nkuru wasoma

Intwaro Amerika Itanga nizo zifashwishwa mu gukora amabara muri Gaza

Polisi yarashe abantu babiri bashakaga gucika bahita bahasiga ubuzima

Ifoto y'umwana wagiye ku ishuri yambaye impuzankano ya Polisi ubuyobozi bwayivuzeho

U Rwanda nirwo ruza imbere mu kungukira mu mishinga y'ikigega mpuzahanga cy'imari (IMF)

Mohamed Salah yari yivuganye Jurgen Klopp abakinnyi barahagoboka



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-03-19 09:32:12 CAT
Yasuwe: 41


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abakinnyi-bazitabira-imikino-Olempike-bemerewe-gukora-imibonano-mpuza-bitsina-uko-bashaka.php