English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mohamed Salah yari yivuganye Jurgen Klopp abakinnyi barahagoboka

Umukino wahuje Liverpool na West Ham wabanyemo guterana amagambo hagati y'umutoza Jurgen Klopp ndetse na Rutahizamu Muhamed Salah.

Byabaye ngombwa ko Mohamed Salah afatwa na bagenzi be bakinana  ubwo yari ahagaze  ku murongo kugirango  yinjire mu kibuga asimbura ariko abanza gutukana na Klopp.

Byatunguye benshi muri uyu mukino ubwo kizigenza Salah yabanzaga ku ntebe y'abasimbura ,maze umutoza Klopp ahitamo ku mwinjiza mu kibuga ku munota wa 78 ,ubwo Machail Antnio yari yishyuye igitego cya kabiri bari batsinzwemo na Liverpool.

Ubwo umutoza Klopp yegeraga Mohamed Salah ngo amuhe amabwiriza mbere yuko yinjira mu kibuga Salah yahise amutura umujinya ndetse akora n'ibindi bimenyetso byerekana ko atishimiye ko yabanje hanze y'ikibuga.

Uyu mutoza yahise yakirwa n'umunabi wa Muhamed Salah maze agerageza ku muhunga ariko Salah agerageza ku mukurikira ariko abakinnyi bagenzibe bahita bamufata. 

Salah asabwe kuganiriza abanyamakuru nyuma y'umikino yavuze ati" Mvuze uyu munsi hakwaka umuriro."

Klopp we ubwo yaganiraga n'itangzamakuru yavuze ato" Twaganiriye kuri biriya mu rwambariro nabasore byarangiye.

Abajijwe niba Salah  nawe yameye ki ikiazo cyakemutse Klopp yavuze ati" yego niko byumva."

Uyu mukino warangiye Liver pool na West Ham banganije ibitego 2-2 ariko bisa naho Liver Pool yamaze kuva mu makipe ahatanira igikombe kuko Arsenal ya mbere iramutse itsinze yahita iyirusha amanota 5.



Izindi nkuru wasoma

Inyubako nshya y'ibiro by'Akarere ka Burera yuzuye itwaye amafaranga abarirwa muri za Miliyari

RAB yananiwe gusobanura irengero rya miriyari imwe na miriyoni 300 z'amafaranga y'u Rwanda

RAB yananiwe gusobanura irengero rya miriyari imwe na miriyoni 300 z'amafaranga y'u Rwanda

Israel na Turukiya bacanye umubano ubucuruzi bwinjiza ama miliyari bwahagaze

Mohamed Salah yari yivuganye Jurgen Klopp abakinnyi barahagoboka



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-28 03:32:51 CAT
Yasuwe: 69


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mohamed-Salah-yari-yivuganye-Jurgen-Klopp-abakinnyi-barahagoboka.php