Mohamed Salah yari yivuganye Jurgen Klopp abakinnyi barahagoboka
Umukino wahuje Liverpool na West Ham wabanyemo guterana amagambo hagati y'umutoza Jurgen Klopp ndetse na Rutahizamu Muhamed Salah.
Byabaye ngombwa ko Mohamed Salah afatwa na bagenzi be bakinana ubwo yari ahagaze ku murongo kugirango yinjire mu kibuga asimbura ariko abanza gutukana na Klopp.
Byatunguye benshi muri uyu mukino ubwo kizigenza Salah yabanzaga ku ntebe y'abasimbura ,maze umutoza Klopp ahitamo ku mwinjiza mu kibuga ku munota wa 78 ,ubwo Machail Antnio yari yishyuye igitego cya kabiri bari batsinzwemo na Liverpool.
Ubwo umutoza Klopp yegeraga Mohamed Salah ngo amuhe amabwiriza mbere yuko yinjira mu kibuga Salah yahise amutura umujinya ndetse akora n'ibindi bimenyetso byerekana ko atishimiye ko yabanje hanze y'ikibuga.
Uyu mutoza yahise yakirwa n'umunabi wa Muhamed Salah maze agerageza ku muhunga ariko Salah agerageza ku mukurikira ariko abakinnyi bagenzibe bahita bamufata.
Salah asabwe kuganiriza abanyamakuru nyuma y'umikino yavuze ati" Mvuze uyu munsi hakwaka umuriro."
Klopp we ubwo yaganiraga n'itangzamakuru yavuze ato" Twaganiriye kuri biriya mu rwambariro nabasore byarangiye.
Abajijwe niba Salah nawe yameye ki ikiazo cyakemutse Klopp yavuze ati" yego niko byumva."
Uyu mukino warangiye Liver pool na West Ham banganije ibitego 2-2 ariko bisa naho Liver Pool yamaze kuva mu makipe ahatanira igikombe kuko Arsenal ya mbere iramutse itsinze yahita iyirusha amanota 5.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show