English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Yaranzwe no kwitangira abandi: Ubuzima bwa Musenyeri Barugahare witabye Imana

Umusaseridoti w’inararibonye muri Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Barugahare, yitabye Imana ku wa 10 Mata 2025, azize uburwayi ubwo yari arwariye mu Bitaro by’Umwami Faisal i Kigali.

Musenyeri Barugahare yari amaze imyaka myinshi akorera Imana mu buryo bwitanga, atizigama mu murimo wo gukomeza ukwemera n’ivugabutumwa mu baturage, cyane cyane muri Paruwasi ya Butete iherereye mu Murenge wa Cyanika, Akarere ka Burera.

Yavukiye muri Paruwasi ya Nyarurema, mu Karere ka Nyagatare, agace kabarizwa muri Diyosezi ya Byumba. Yari afite imyaka 77 y’amavuko, akaba yaranzwe no kuba umusaseridoti w'umunyamurava, utarangwaga no kwiganda mu murimo wa Kiliziya n’ugukunda guhumuriza abababaye.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Diyosezi ya Ruhengeri rivuga ko gahunda yo kumusezeraho mu cyubahiro izatangazwa mu minsi ya vuba. Abakirisitu bose, inshuti n’abavandimwe barasabwa kumwibukira mu masengesho, basaba Imana kumwakira mu bwami bwayo.

Musenyeri Barugahare asize umurage w’ukwemera n’ubwitange, wibukirwa ku bikorwa byinshi by’ivugabutumwa no gufasha abakene. Abo bakoranye bamwibuka nk’“intumwa itavunika,” ndetse nk’“umubyeyi w’umutima mwiza.”



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA UWIMANA Zulufati RISABA GUHINDURA AMAZINA

Ikoranabuhanga rya E-UBUZIMA rizaba ryageze mu mavuriro yose mu bitarenze uyu mwaka

ITANGAZO RYA NIZEYIMANA Claude RISABA GUHINDURA AMAZINA

Icyayi n’Ikawa byahinduye ubuzima: Nyaruguru yinjije miliyari 20 Frw

Gaza: Abandi basirikare benshi ba Israel bapfuye, imibare y’abitaba Imana ikomeje kwiyongera



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-11 11:48:43 CAT
Yasuwe: 337


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Yaranzwe-no-kwitangira-abandi-Ubuzima-bwa-Musenyeri-Barugahare-witabye-Imana.php