English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Yaranzwe no kwitangira abandi: Ubuzima bwa Musenyeri Barugahare witabye Imana

Umusaseridoti w’inararibonye muri Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Barugahare, yitabye Imana ku wa 10 Mata 2025, azize uburwayi ubwo yari arwariye mu Bitaro by’Umwami Faisal i Kigali.

Musenyeri Barugahare yari amaze imyaka myinshi akorera Imana mu buryo bwitanga, atizigama mu murimo wo gukomeza ukwemera n’ivugabutumwa mu baturage, cyane cyane muri Paruwasi ya Butete iherereye mu Murenge wa Cyanika, Akarere ka Burera.

Yavukiye muri Paruwasi ya Nyarurema, mu Karere ka Nyagatare, agace kabarizwa muri Diyosezi ya Byumba. Yari afite imyaka 77 y’amavuko, akaba yaranzwe no kuba umusaseridoti w'umunyamurava, utarangwaga no kwiganda mu murimo wa Kiliziya n’ugukunda guhumuriza abababaye.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Diyosezi ya Ruhengeri rivuga ko gahunda yo kumusezeraho mu cyubahiro izatangazwa mu minsi ya vuba. Abakirisitu bose, inshuti n’abavandimwe barasabwa kumwibukira mu masengesho, basaba Imana kumwakira mu bwami bwayo.

Musenyeri Barugahare asize umurage w’ukwemera n’ubwitange, wibukirwa ku bikorwa byinshi by’ivugabutumwa no gufasha abakene. Abo bakoranye bamwibuka nk’“intumwa itavunika,” ndetse nk’“umubyeyi w’umutima mwiza.”



Izindi nkuru wasoma

Edgar Lungu wabaye Perezia wa Zambia yitabye Imana ku myaka 68 y’amavuko

Ikimaze kumenyekana ku mbunda yataburuwe bikekwa ko yasizwe n’abasirikare ba Habyarimana

Kwifatanya mu bitaramo ni isoko y’ubumenyi n’ubufatanye mu murimo w’Imana - Agape Choir

Uko inka 10 zigiye guhindura ubuzima bw’Abarokotse Jenoside mu Burengerazuba

Uko uwamenyekanye nk’umukozi w’Imana ari gushinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-11 11:48:43 CAT
Yasuwe: 194


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Yaranzwe-no-kwitangira-abandi-Ubuzima-bwa-Musenyeri-Barugahare-witabye-Imana.php