Volleyball: APR WVC na Police VC bahize abandi mu irushanwa rya Mémorial Rutsindura
Ku Cyumweru tariki ya 25 Gicurasi 2025, ku kibuga cya Petit Séminaire Virgo Fidelis i Karubanda mu Karere ka Huye, hasojwe ku nshuro ya 21 irushanwa ngarukamwaka rya Mémorial Rutsindura ryasize amakipe ya APR VC mu bagore na Police VC mu bagabo yegukanye ibikombe.
Iri rushanwa rigamije kwibuka Alphonse Rutsindura wahoze ari umwarimu n’umutoza w’icyitegererezo muri Volleyball ku ishuri rya PSVF wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni urwibutso rufite umwihariko kuko ruhuriza hamwe abakiri bato, abakuze ndetse n’ababigize umwuga.
Mu bagabo bakina icyiciro cya mbere Police VC yegukanye igikombe itsinze REG VC ku mukino wa nyuma amaseti 3-1. Ni inshuro ya mbere iyi kipe itwara iri rushanwa bikaba byayihesheje ishema rikomeye mu mateka yayo, byari ibirori ku bafana n’abakunzi b’iyi kipe kuko yagaragaje ubushake bwo kwandika izina ryayo mu banyabigwi.
Mu bagore, APR VC yerekanye ko igifite ubudahangarwa ubwo yatsindaga Rwanda Revenue Authority VC amaseti 3-0, mu mukino wa nyuma. Ni indi ntsinzi yunganira amateka maremare y’iyi kipe mu mupira w’intoki igaragaza ko ku gikombe nta mpuhwe.
Petit Séminaire Virgo Fidelis nk’umutima w’irushanwa yatsinze Gisagara Volleyball Academy amaseti 3-2 biba inshuro ya mbere yegukanye iri rushanwa kuva ryatangira gukinwa. Mu cyiciro cy’abakanyujijeho Kinyinya VC yegukanye igikombe muri za kaminuza, UR-Gikondo yo itsinda mu cyiciro cy’abagabo n’abagore.
Mu mashuri abanza GS Kigeme (abahungu) na GS Gatovu (abakobwa) nibo begukanye ibikombe. Mu cyiciro rusange (O’Level) Groupe Scolaire Officielle de Butare (abahungu) na GS Gikore (abakobwa) nibo batwaye intsinzi.
Mu gusoza iri rushanwa hatangajwe umushinga ukomeye wo kubaka inzu y’imikino igezweho izatwara asaga miliyari 2.5 Frw. Umushinga uteganya ko mu mwaka utaha igice cya mbere cya miliyari 1.2 Frw kizaba cyuzuye ndetse Mémorial Rutsindura 2026 ikazabera muri iyo nyubako nshya.
Irushanwa rya Mémorial Rutsindura 2025 ryasize amateka y’intsinzi n’urugero rwo kwibuka abacu binyuze mu mikino itanga icyizere. U Rwanda rwerekanye ko rufite impano, ubushobozi n’ubushake bwo guteza imbere Volleyball harimo no mu rwego rwo kubaka ahazaza hayo ku nkingi z’ubumwe n’ubwiyunge.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show