English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Volleyball: APR WVC na Police VC bahize abandi mu irushanwa rya Mémorial Rutsindura

Ku Cyumweru tariki ya 25 Gicurasi 2025, ku kibuga cya Petit Séminaire Virgo Fidelis i Karubanda mu Karere ka Huye, hasojwe ku nshuro ya 21 irushanwa ngarukamwaka rya Mémorial Rutsindura ryasize amakipe ya APR VC mu bagore na Police VC mu bagabo yegukanye ibikombe.

Iri rushanwa rigamije kwibuka Alphonse Rutsindura wahoze ari umwarimu n’umutoza w’icyitegererezo muri Volleyball ku ishuri rya PSVF wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni urwibutso rufite umwihariko kuko ruhuriza hamwe abakiri bato, abakuze ndetse n’ababigize umwuga.

Mu bagabo bakina icyiciro cya mbere Police VC yegukanye igikombe itsinze REG VC ku mukino wa nyuma amaseti 3-1. Ni inshuro ya mbere iyi kipe itwara iri rushanwa bikaba byayihesheje ishema rikomeye mu mateka yayo, byari ibirori ku bafana n’abakunzi b’iyi kipe kuko yagaragaje ubushake bwo kwandika izina ryayo mu banyabigwi.

Mu bagore, APR VC yerekanye ko igifite ubudahangarwa ubwo yatsindaga Rwanda Revenue Authority VC amaseti 3-0, mu mukino wa nyuma. Ni indi ntsinzi yunganira amateka maremare y’iyi kipe mu mupira w’intoki igaragaza ko ku gikombe nta mpuhwe.

Petit Séminaire Virgo Fidelis nk’umutima w’irushanwa yatsinze Gisagara Volleyball Academy amaseti 3-2 biba inshuro ya mbere yegukanye iri rushanwa kuva ryatangira gukinwa. Mu cyiciro cy’abakanyujijeho Kinyinya VC yegukanye igikombe muri za kaminuza, UR-Gikondo yo itsinda mu cyiciro cy’abagabo n’abagore.

Mu mashuri abanza GS Kigeme (abahungu) na GS Gatovu (abakobwa) nibo begukanye ibikombe. Mu cyiciro rusange (O’Level) Groupe Scolaire Officielle de Butare (abahungu) na GS Gikore (abakobwa) nibo batwaye intsinzi.

Mu gusoza iri rushanwa hatangajwe umushinga ukomeye wo kubaka inzu y’imikino igezweho izatwara asaga miliyari 2.5 Frw. Umushinga uteganya ko mu mwaka utaha igice cya mbere cya miliyari 1.2 Frw kizaba cyuzuye ndetse Mémorial Rutsindura 2026 ikazabera muri iyo nyubako nshya.

Irushanwa rya Mémorial Rutsindura 2025 ryasize amateka y’intsinzi n’urugero rwo kwibuka abacu binyuze mu mikino itanga icyizere. U Rwanda rwerekanye ko rufite impano, ubushobozi n’ubushake bwo guteza imbere Volleyball harimo no mu rwego rwo kubaka ahazaza hayo ku nkingi z’ubumwe n’ubwiyunge.



Izindi nkuru wasoma

APR FC na Rayon Sports zajyanye muri Ghana, Police FC nayo yabikomeje! Avugwa hano mu Rwanda

Impamvu itunguranye yasubitse irushanwa rya Volleyball ryo Kwibuka habura iminsi 3 ngo ritangire

Volleyball: APR WVC na Police VC bahize abandi mu irushanwa rya Mémorial Rutsindura

Memorial Rutsindura: Ibyiciro bimwe byamaze kugera ku mikino ya nyuma

Rayon Sports y'abakinnyi 10 yatsinze Police FC ikura APR FC ku mwanya wa mbere



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-26 18:50:52 CAT
Yasuwe: 73


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Volleyball-APR-WVC-na-Police-VC-bahize-abandi-mu-irushanwa-rya-Mmorial-Rutsindura.php