English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uwahoze ari umugore wa  Jose Chameleone yashimiye umwana wabo w’imfura.

Daniella Atim wahoze ari umugore wa Jose Chameleone, yavuze ko atewe ishema n’umuhungu wabo w’imfura, Abba Marcus, wamuvuganiye akerekana ko uburwayi Chameleone afite nta ruhare abifitemo.

Ibi yabitangaje nyuma y’uko Abba Marcus yagaragaye avuga ko kuba Se yaranyoye ibiyobyabwenge byinshi nta ruhare nyina abifitemo.

Abba Marcus yatunze intoki inshuti za se n’ababyeyi be (ababyeyi ba Chameleone) ko ari bo bafite uruhare mu burwayi bwa se kuko banze kumwitaho, ibyatumye nyina avuga ko atewe ishema n’umuhungu we wagaragaje ko ntaho ahuriye n’ibibazo by’uwari umugabo we.

Ni mu gihe kandi uyu muhungu ari we wari watangaje ko Papa we ari guhangana n’ibibazo cy’uburwayi bufata ibihaha byatumye ajya no kwa muganga mu minsi mike ishize.

Mu mashusho yanyujije kuri TikTok ye, yavuze ko abaganga bari gukurikirana Papa we bababwiye ko ubu burwayi bwatewe n’uko Jose Chameleone yanyweye ibiyobyabwenge igihe kirekire, aho yari yaramaze kubatwa nabyo.

Yavuze ko kandi abaganga bababwiye ko mu gihe yakomeza kunywa ibiyobyabwenge ku kigero cyo hejuru, adashobora kurenza imyaka ibiri agihumeka umwuka w’abazima.

Uyu musore kandi muri ubu butumwa yavuze ko uku kubatwa n’ibiyobyabwenge byatumye atakaza ibiro byinshi. Icyakora ku munsi wejo hasohotse amafoto agaragaza ko Chameleone atangiye kumera neza ku buryo isaha n’isaha yataha.



Izindi nkuru wasoma

Amateka yanditswe i Bujumbura: Umugore wa mbere agizwe Minisitiri w’Ingabo!

Umwana w’imyaka 16 gusa,yerekanye impano idasanzwe yegukana umudari wa Silver

Emmanuel Macron n’umugore we bagejeje ikirego mu rukiko

Perezida Kagame yahuye n’uwahoze ayobora Nigeria

Inkuru iteye ubwoba!: Uko umugabo yacaniriye umuhoro kugeza utukuye maze agashiririza umwana we



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-17 10:07:21 CAT
Yasuwe: 453


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uwahoze-ari-umugore-wa--Jose-Chameleone-yashimiye-umwana-wabo-wimfura.php