English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umubyeyi wa Ezra Kwizera yitabye Imana nyuma y’uburwayi butunguranye.

Ezra Kwizera  wamenyekanye  mu gukora imiziki no kuyitunganya, uyu muhanzi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye, yavuze ko atewe agahinda gakomeye ko kubura umubyeyi we witabye Imana  mu mpera z’icyumweru gishe azize  uburwayi butunguranye.

Uyu muhanzi yagize ati ’’Dufite amashimwe ku mwanya w’Imana yaduhaye wo kubana nawe mubyeyi, ruhukira mumaboko meza yayo twe tuzagukumbura.’’

Mu kiganiro Ezra  Kwizera yagira nye n’itangazamakuru yatangaje ko umubyeyi we yari atuye Kimironko, yafashwe n’uburwayi  butunguranye  ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, agahita ajya muri ‘coma’ kugeza ubwo yitabye Imana.

Anahanzi batandukanye  barimo Ally Soudy, Alpha Rwirangira,The Ben, Frank Joe n’abandi batandukanye  bahaye  Ezra Kwizera  ubutumwa bw’ihumure.

Umuhanzi Kwizera Ezra  wanashinze inzu itunganya imiziki   yitwa ‘Narrow Roard Recors,’ iyi studio yazamuye abahanzi benshi mu myaka yatambutse.

Kwizera Ezra yatangiye  umuziki 1998, unaherutse  gutangaza ko imirimo  yo gukora album ya gatanu yise ‘ Waka Waka’ ko igeze kure.



Izindi nkuru wasoma

Yavuze ko agiye gutaha, mu gitondo basanga yapfuye: Byinshi ku rupfu rw’umubyeyi wa Chriss Eazy

Ari gushakishwa nyuma yo kuruma umugore we

Kamonyi: Arasaba ubutabera nyuma yo guhondagurwa bikabije n’abanyerondo

Lewandowski yivumbuye nyuma yo kwamburwa igitambaro cya Kapiteni

Cristiano Ronaldo yongeye gukora andi amateka nyuma yo kwegukana igikombe



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-24 10:42:01 CAT
Yasuwe: 358


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umubyeyi-wa-Ezra-Kwizera-yitabye-Imana-nyuma-yuburwayi-butunguranye.php