English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uko Ramaphosa yasesenguye umubano we na Kagame

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko nta kibazo na kimwe afitanye na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, nubwo hari abibwira ko hari amakimbirane hagati yabo bitewe n’ibibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gicurasi 2025, ubwo yitabiraga inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika (Africa CEO Forum), iri kubera i Abidjan muri Côte d’Ivoire. Ni inama yahuje abakuru b’ibihugu n’abikorera ku giti cyabo baturutse imihanda yose ya Afurika, hagamijwe kurebera hamwe uko umugabane watezwa imbere binyuze mu bufatanye.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku ruhande rw’iyo nama, Perezida Ramaphosa yasobanuye ko we na Perezida Kagame bafitanye umubano ushingiye ku bwubahane n’ubufatanye, kandi ko ibihuha bivuga ko hari amakimbirane hagati yabo ari ibinyoma.

Yagize ati: “Njye na mugenzi wanjye Paul Kagame dufitanye umubano mwiza. Ibibazo by’umutekano muri RDC ntibikwiye kuducamo ibice nk’Abanyafurika. Dukwiye gukorera hamwe mu gushaka ibisubizo birambye.”

Perezida Kagame na we yashimangiye ko igihe kigeze ngo Afurika yitinyuke, yifatira iya mbere mu gukemura ibibazo byayo aho kwishingikiriza ku banyamahanga.

Yagize ati: “Afurika igomba kumva ko ifite inshingano zo kwikemurira ibibazo. Ubufasha bw’amahanga ni ingenzi, ariko ntabwo bwagombye gusimbura uruhare rw’Abanyafurika ubwabo.”

Abakuru b’ibi bihugu byombi bahuriye ku bitekerezo by’uko amahoro n’umutekano by’uyu mugabane bishingiye ku bufatanye, ku bumwe, no ku bushake bwa politiki burambye.

Ubutumwa bwabo buje mu gihe umugabane wa Afurika ukomeje guhura n’imbogamizi zirimo intambara z’urudaca, ibibazo by’ubukungu, n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Gusa, nk’uko aba bayobozi babigaragaje, ubushake bwo guharanira iterambere rirambye burahari, kandi icyizere cy’uko Afurika izihagararaho buracyari cyinshi.

Iyi nama ya Africa CEO Forum ikomeje kugenda itanga ubutumwa bukomeye ku cyerekezo gishya cya Afurika, aho Abanyafurika ubwabo bifatira iyambere mu guhindura umugabane wabo.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Perezida Paul Kagame yatangiye urundi ruzinduko mu kindi gihugu gikomeye ku Isi

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Kazakhstan

Perezida Kagame yagaragaje icyatuma umutekano wa Afurika ugerwaho utavangiwe n’amahanga

Trump agiye kuyobora isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Kagame na Tshisekedi

Uko Ramaphosa yasesenguye umubano we na Kagame



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-12 14:48:46 CAT
Yasuwe: 126


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uko-Ramaphosa-yasesenguye-umubano-we-na-Kagame.php