Uko Ramaphosa yasesenguye umubano we na Kagame
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko nta kibazo na kimwe afitanye na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, nubwo hari abibwira ko hari amakimbirane hagati yabo bitewe n’ibibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gicurasi 2025, ubwo yitabiraga inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika (Africa CEO Forum), iri kubera i Abidjan muri Côte d’Ivoire. Ni inama yahuje abakuru b’ibihugu n’abikorera ku giti cyabo baturutse imihanda yose ya Afurika, hagamijwe kurebera hamwe uko umugabane watezwa imbere binyuze mu bufatanye.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku ruhande rw’iyo nama, Perezida Ramaphosa yasobanuye ko we na Perezida Kagame bafitanye umubano ushingiye ku bwubahane n’ubufatanye, kandi ko ibihuha bivuga ko hari amakimbirane hagati yabo ari ibinyoma.
Yagize ati: “Njye na mugenzi wanjye Paul Kagame dufitanye umubano mwiza. Ibibazo by’umutekano muri RDC ntibikwiye kuducamo ibice nk’Abanyafurika. Dukwiye gukorera hamwe mu gushaka ibisubizo birambye.”
Perezida Kagame na we yashimangiye ko igihe kigeze ngo Afurika yitinyuke, yifatira iya mbere mu gukemura ibibazo byayo aho kwishingikiriza ku banyamahanga.
Yagize ati: “Afurika igomba kumva ko ifite inshingano zo kwikemurira ibibazo. Ubufasha bw’amahanga ni ingenzi, ariko ntabwo bwagombye gusimbura uruhare rw’Abanyafurika ubwabo.”
Abakuru b’ibi bihugu byombi bahuriye ku bitekerezo by’uko amahoro n’umutekano by’uyu mugabane bishingiye ku bufatanye, ku bumwe, no ku bushake bwa politiki burambye.
Ubutumwa bwabo buje mu gihe umugabane wa Afurika ukomeje guhura n’imbogamizi zirimo intambara z’urudaca, ibibazo by’ubukungu, n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Gusa, nk’uko aba bayobozi babigaragaje, ubushake bwo guharanira iterambere rirambye burahari, kandi icyizere cy’uko Afurika izihagararaho buracyari cyinshi.
Iyi nama ya Africa CEO Forum ikomeje kugenda itanga ubutumwa bukomeye ku cyerekezo gishya cya Afurika, aho Abanyafurika ubwabo bifatira iyambere mu guhindura umugabane wabo.
Nsengimana Donatien |Ijambo.net
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show