English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Tshisekedi ati"Karidinali Ambongo agomba gufatira urugero ku munyakamuru Bujakera"  

Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo Felix Tshisekedi yeruye avugako Karidinali Ambongo agomba gukurikiranwa kuko akomeje kuvuga ibintu adafitiye gihamya.

Ikinyamakuru Media Congo cyatangajeko  Perezida Felix Tshisekedi yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro n'ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Le Figaro, aho yavuzeko Karidinali Ambogo agomba gukurikiranwa n'ubutabera agasobanura impamvu akomeje gutangaza ibinyoma adafitiye gihamya.

Perezida Felix Tshisekedi kimwe n'ubutabera bwa Congo bahinja Karidinali Ambongo kuba umucengezamatwara w'ubutegetsi bw'u Rwanda.

Ati" Karidinali Ambongo ni umukangurambaga w'u Rwanda ,avugako DRC yahaye intwaro umutwe w'itwara gisirikare wa FDRL ariko ndamusaba ko yagaragagaza gihamya. ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo nti bukwiye gukoreshwa mu kwemeza ibinyoma kabone niyo waba Umukaridinali."

Tshisekedi yavuzeko nta muntu uri hejuru  y'amategeko bityo ko Karidinali Ambongo akwiye gufatira urugero ku munyamakuru Stanislas Bujakera watangaje ibihuha n'ibinyoma ku rupfu rwa Okende akaza gutabwa muri yombi agakurikiranwa n'ubutabera."

Karidinali Ambongo wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo aherutse gusuzugurirwa  ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya ndjili,i Kinshasa ubwo yangirwaga kunyura mu mwanya wagenewe abanyacyubahiro ubwo yari agiye mu ruzinduko rwerekeza mu gihugu cy'u Butaliyani.

Karidinali Ambogo yagiye yumvikana kenshi anenga ubutegetsi bwa Kinshasa gukoresha nabi ingengo y'imari y'igihugu aho yavuzeko icyo gihugu gikoresha amafaranga menshi muri Politike andi bakayakoresha bateza imbere ibikorwa bya politike n'igisirikare kandi abaturage bo bakomeje kwicwa n'inzara .

Ambongo yanashimangiyeko Leta ya Kinshasa itera inkunga umutwe wa M23 ibyarakaje Tshisekedi akaba yategetseko Ambongo agomba gufatwa agatanga ibihamya kubyo amaze iminsi atangaza.

 



Izindi nkuru wasoma

Cardinal Ambongo yavuze ko Ibiganiro yagiranye na Tshisekedi byatanze umusaruro

Umutoza Thierry Froger ntabwo agomba gukomeza gutoza APR FC-Col Karasira

Iby'uruganda rwa Apple na Felix Tshisekedi bikomeje kuba bibi

Hifashishijwe urugero rwo muri Bibiliya mu gutuma Lungu atazongera kwiyamariza kuyobora Zambia

Tshisekedi ati"Karidinali Ambongo agomba gufatira urugero ku munyakamuru Bujakera"



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-03 09:58:07 CAT
Yasuwe: 67


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Tshisekedi-atiKaridinali-Ambongo-agomba-gufatira-urugero-ku-munyakamuru-Bujakera--.php