English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Trump yahagaritse imisoro ku Bihugu byinshi ariko ashyiraho igitutu gikomeye ku Bushinwa

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo imisoro mishya yari aherutse gushyiraho ku Bihugu byinshi.

Ni mu Gihe iki cyemezo kitareba u Bushinwa yatangaje ko yazamuriye umusoro ukagera kuri 125%, ku bicuruzwa biva muri iki Gihugu gihanganye n’icye mu bucuruzi.

Mu butumwa yashyize kuri Truth Social, Trump yavuze ko yatanze uburenganzira bwo guhagarika imisoro mishya ku Bihugu byinshi mu gihe cy’iminsi 90.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ubukungu, Scott Bessent, yasobanuye ko Trump yahagaritse iyi misoro yari iherutse gushyirwaho, ku bafatanyabikorwa bakomeye mu bucuruzi bw’Igihugu, ariko agasigaza umusoro wa 10% ku bicuruzwa hafi ya byose byinjira mu Gihugu biva hirya no hino ku Isi, usibye u Bushinwa.

Iki cyemezo cyo gukuraho iyi imisoro, cyatewe ahanini n’ubwoba bw’abashoramari, bwatumye Trump abona ko gishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bwa America, nk’uko byari bimaze iminsi bitangazwa n’ibigo by’ubushakashatsi mu by’ubukungu, ndetse ingaruka zari zitangiye kugaragara, nk’aho mu cyumweru gishize, amasoko y’imigabane hirya no hino ku Isi yatakaje agaciro mu buryo budasanzwe.

Ibi byari byaatumye abashoramari bashyira igitutu kuri Trump, bamusaba kongera kureba neza iby’iki cyemezo, cyane ko cyatunguranye, aho ibigo byinshi bitari byiteze ko izi ngamba zikakaye gutya zibaho mu buryo buhutiyeho, batanje kubiteguzwa.

Muri iyi minsi 90, byitezwe ko Ibihugu bizaganira na Trump bigamije kugabanyirizwa imisoro ndetse no gushyiraho amasezerano y’imikoranire atabangamira inyungu z’ubucuruzi bwa America.



Izindi nkuru wasoma

Yavuze ko agiye gutaha, mu gitondo basanga yapfuye: Byinshi ku rupfu rw’umubyeyi wa Chriss Eazy

Trump akomeje kongera abasirikare bo guhangana n'abimukira

Menya ibihugu 5 bya mbere muri Afurika mu kugira abakina imikino y'amahiwe benshi

Donald Trump yinjiye mu ntambara y’amagambo n’umuherwe Elon Musk

Inkuru irambuye: Kera kabaye Adel Amroush utoza Amavubi yahishuye byinshi kuri Sahabo na York



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-04-10 16:07:11 CAT
Yasuwe: 130


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Trump-yahagaritse-imisoro-ku-Bihugu-byinshi-ariko-ashyiraho-igitutu-gikomeye-ku-Bushinwa.php