English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Tom Cruise agiye gufashwa na NASA mugukinira filimi hanze y ' Isi


Ijambonews. 2020-05-06 12:42:54

Umukinnyi wa filime w'icyamamare ku Isi muri Cinema , Tom Cruise agiye gukinira filime mu isanzure igikorwa azafashwamo na NASA, Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’isanzure. NASA yatangaje ko iri gukorana n'umukinnyi wa filime Tom Cruise ku buryo bakorera filimi mu isanzure.

Ni filimi izakorerwa mu gice kiberamo ibikorwa byo kugenzura ibyogajuru n’ubushakashatsi, International Space Station.

Kugeza ubu ntabwo biramenyekana uburyo Tom Cruise azagenda n’igihe azagira mu isanzure cyangwa se niba hari abandi bantu bazaba bari kumwe.

Iyi filime iramutse ikozwe yaba ibaye iya mbere ikiniwe mu isanzure dore ko hari filime nke zakiniwe mu byogajuru zirimo IMAX yo mu 2002 yagizwemo uruhare na Cruise hari na Apogee of Fear yakinwe mu 2012.

Igihugu cy 'u Burusiya nicyo cyonyine gifite ubushobozi bwo kujyana no kuvana abantu mu isanzure, gusa Amerika ishaka kwisubiza uyu mwanya ibifashijwemo na SpaceX na Boeing bamaze igihe kinini bari gukora bashaka ubwo bushobozi.

Uyu Tom Cruise ni umukinnyi wa filime wamamaye cyane kubera filime nka "Mission Impossible" Jack Reacher; Edge of Tomorrow. NASA Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’isanzure ntibatangaje igihe ibi bizabera gusa biri mu nyigo .

Yanditswe na Vainqueur Mahoro



Izindi nkuru wasoma

Yavuze ko agiye gutaha, mu gitondo basanga yapfuye: Byinshi ku rupfu rw’umubyeyi wa Chriss Eazy

Senegal yanyagiye ikipe y'igihugu y'Ubwongereza imbere y'abakunzi bayo

Angell Mutoni agiye kwitabira iserukiramuco rya Hip Hop Asili muri Tanzania

Muyiwa Awoniyi agiye guhangana n’abibasira Tems, Omah Lay na Lekan

Wizkid na Tyla bagiye guhurira mu ndirimbo y’amateka



Author: Ijambonews Published: 2020-05-06 12:42:54 CAT
Yasuwe: 809


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Tom-Cruise-agiye-gufashwa-na-NASA-mugukinira--filimi-hanze-y--Isi.php