English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

The Ben yasabye imbabazi Mama we nyuma yo gushyira hanze inda y’imvunsti.

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, yasabye imbabazi Abanyarwanda by’umwihariko nyina umubyara nyuma yo gushyira hanze amafoto agaragaza inda y’umugore  we ukuriwe.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 30 Ukuboza 2024,  mu kiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku gitaramo  umuhanzi The Ben azamurikiramo Album ye ku  wa 01 Mutarama 2025.

Mu cyumweru gishize, The Ben yashyize hanze  amafoto agaragaza inda y’umugore we Uwicyeza Pamella ubura igihe gito ngo yibaruke imfura yabo. Ni amafofoto ataravuzweho rumwe,  ndetse anababaza bamwe mu bakunzi be harimo na Nyina umubyara.

Yavuze kandi ko nubwo hari abatarakunze aya mashusho, ndetse akaba anabisabira imbabazi, ariko adafite gahunda yo kuyasiba kuri YouTube Channel ye, aho iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 930 mu minsi itatu gusa imaze igiyeho.

Nubwo aya mashusho yafashwe ubwo bateguraga indirimo y’uyu muhanzi yitwa “True Love”, abakurikiranira hafi ibibera mu gisata cy’imyidagaduro  bavuga ko ashobora kuba yarifashishijwe mu rwego rwo kumenyekanisha igitaramo The Ben afite ku Bunani cyiswe “The New Year Groove”, kikaba kizamurikirwamo Album ye yise ” Plenty Love”.



Izindi nkuru wasoma

Uko Perezida Ndayishimiye akomeje kugambanira u Rwanda aha indaro abashaka kurusenya

Ari gushakishwa nyuma yo kuruma umugore we

Kamonyi: Arasaba ubutabera nyuma yo guhondagurwa bikabije n’abanyerondo

Lewandowski yivumbuye nyuma yo kwamburwa igitambaro cya Kapiteni

Cristiano Ronaldo yongeye gukora andi amateka nyuma yo kwegukana igikombe



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-30 22:35:12 CAT
Yasuwe: 299


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/The-Ben-yasabye-imbabazi-Mama-we-nyuma-yo-gushyira-hanze-inda-yimvunsti.php