English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu:Hibutswe imbaga y'Abatutsi biciwe ahiswe Komine Rouge 

Yari amarira menshi ubwo hibukwaga Abatutsi b'inzirakarengabe biciwe muri Rubavu mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi ahiswe Komine Rouge kubera amateka mabi yaharanze.

Kwibuka Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Komine Rouge biba kuwa 30 Mata buri mwaka bibanjirijwe n'ijoro ryo kwibuka riba ku mugoroba wo kuwa 29 Mata ni umugoroba witabwaho n'abatuye Rubavu Bose mu rwego two guha agaciro abavandimwe n'inshuti bazize Jenoside muri Mata 1994.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Rubavu Bwana Mbarushimana Gerard  yavuze ko mu murenge wa Gisenyi hari igicumbi cy'ubwicanyi,ngo wari umugi wakorerwagamo umwiherero wo gutegura Jenoside.

Yagize Ati:"inama zose zakorwaga zo kwica Abatutsi zakorerwaga muri Hotel Mardien ubu ni Serena,izindi zaberaga ku icumbi rya Habyarimana I Butitori.

Mbere y'umwaka wa 1994 habanje gufatwa abitwaga ibyitso,abajijutse barimo abarimu,abaganga,abacuruzi ,Aho kuva 1991,1992,1993,babicishije inzara muri za gereza ubundi baza kubajugunya mu byobo biri ku rwibutso.

Abenshi bishwe babanje gushinyagurirwa kuko bategekwaga kwicukurira ibyobo,abandi bakabacamo ibice bumva.

Abari ku isonga mu gukora Jenoside harimo abasirikare bo hejuru abayobozi bakuru n'abandi barimo Lolt Bizumuremyi watanze amabwiriza ngo bicire Abatutsi ku irimbi rya Ruliba,yategetse gusaka,atanga imodoka yakusanyaga abishwe ikabazana mu byobo.

Mbarushimana Gerard  yagatutse kuri Ngeze  Hassan wakoreye Kangura,wasohoye amategeko yo kwica Abatutsi,yibukije Abahutu ko imipanga n'intwaro gakondo zakoreshejwe muri 1959.

Hon Nyirasafari Esparance Visi Perezida wa Sena y'u Rwanda yashimye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame  n'ingabo yari ayoboye ashima abahishe Abatutsi kuko babaye intwari aho ku giti cye yashimye abamurokoye n'abavandimwe be kubw'umutima mwiza bagaragaje.

Urwibutso rwa Gisenyi ruherereye aho bise “Commune Rouge” ,  ruri mu mudugudu wa Ruriba, Akagari ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu. 

Kwanga Abatutsi muri aka karere k‘Urwanda byatangiye kera, cyane cyane bitewe n’uko Perezida Habyarimana ariho yakomokaga, hamwe n’abandi bakomeye bo mu “Kazu” bari ku isonga ya politiki y’urwango mu Rwanda. Ubwicanyi bwabanjirijwe n’imvugo mbi, ibitutsi, urwango n’ibindi byose byaganishaga kukurimbura Abatutsi, byose byasohokaga muri Kangura. 

Umwanditsi mukuru wa Kangura, Hassan Ngeze akomoka muri Nyakabungo Umurenge wa  Gisenyi, muri ako Karere ka Rubavu, akaba ari no mubashinze CDR.

Izina Commune Rouge ryahawe uru rwibutso naryo n'umwihariko kuko ryatangiranye na jenoside tariki ya 07 Mata 1994 ubwo umusaza witwaga Rugotomezi Thomas yafashwe n'interahamwe zo mu mujyi wa Gisenyi zikamubeshya ko zimujyanye kuri Komini kubonana na Burugumesitiri kuko ngo bari baziranye ntacyo yari kumutwara.

Izo Nterahamwe aho kugirango zimujyane kuri Komini ahubwo zamujyanye ku irimbi rya Ruliba, Ubwo Rugotomezi yari ageze ku irimbi rya Ruliba yasanze amaraso menshi atemba  kubera Abatutsi bahicirwaga,  bamusaba kwicukurira arabyanga arimyoza kubera ko bamubeshye arababwira ati " aha si kuri Komini isanzwe munzanye ahubwo ni kuri Commune Rouge' mu Kinyarwada bishatse kuvuga Komini itukura,nuko bahita bamwica. 



Izindi nkuru wasoma

Rubavu:Hibutswe imbaga y'Abatutsi biciwe ahiswe Komine Rouge

MUSANZE - HIBUTSWE ABATUTSI BICIWE MU CYAHOZE ARI COUR D’APPEL YA RUHENGERI.

Tariki ya 11 Mata 1994 Abatutsi barenga 15,000 biciwe kuri Paruwasi ya Hanika

Rubavu:Hibutswe abari Abashoferi ba Bralirwa n'abatawe mu kiyaga cya Kivu

Rubavu:Barasaba ko abazi ahari imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside batanga amakuru



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-04-30 08:44:55 CAT
Yasuwe: 43


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RubavuHibutswe-imbaga-yAbatutsi-biciwe-ahiswe-Komine-Rouge-.php