English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: Menya ibyaranze igitaramo cy’amateka  cyo kumurika Album ya Thomson na Fica Magic.

Abahanzi Nyarwanda biganjemo abo mu kiragano gishya cy'umuziki w'u Rwanda batanze ibyishimo ku baturage bo mu Karere ka Rubavu mu rugendo rutangiza ibitaramo bitandukanye bazakorere ku butaka bw’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2025.

Iki gitaramo cyo gutangira umwaka no kumurika Album, kiswe 2X3 cyaranzwe no kwizihirwa mu ndirimbo zigezweho no kwishimira indirimbo zinyuranye kuko abacyitabiriye batashye banyuzwe.

Iki gitaramo cya Thomson na Fica Magic cyabereye  mu mujyi wa Gisenyi, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Mutarama 2025. Cyaranzwe n’indirimbo zinyuranye ziganjemo iz'umuhanzi  Kandida Perezida uzwi nka Thomson uri mu bafite izina riremereye mu Karere ka Rubavu n'abandi bahanzi nyarwanda batandukanye, kitabiriwe kandi n’abaturage mu ngeri zitandukanye.

Muri iki gitaramo umuhanzi Thomson na Fica Magic bashyize hanze Album ya Gatatu, iya Habimana Thomas wamenyekanye ku mazina ya Thomson wanigeze kugerageza gushaka kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika y'u Rwanda mu matora aherutse iye yiswe Ubuyobe mu gihe iya  mugenzi we Ntwali Patient uzwi ku mazina nka Fica Magic we yayise Umugisaha.

Igitaramo kiswe 2X3 bivuze ko ari abahanzi babiri bashyize hamwe Album buri wese ku ncuro ya gatatu.

Kuri Album Ubuyobe ya Thomson hariho indirimbo zitandukanye harimo Ubutwari, Igitambo, Ubuyobe, Isezerano, Umunzani n'izindi zitandukanye.

Umuhanzi, mwalimu akaba nugifite inyota yo kuzayoboraho u Rwanda Thomson aganira n'Ikinyamakuru Ijambo.net yavuze ko umuzingo w'indirimbo we yawise Ubuyobe agendeye ku buzima urubyiruko rubayemo ashaka gutanga ubutumwa.

Fica Magic nawe wasohoye  Alubumu yise Umugisha hariho indirimbo yakoranye na Mr Orange, Gizo-G n'izindi zitandukanye.

Biteganyijwe ko nyuma yo kumurika iyi Album muri Rubavu bazakomereza mu mugi wa Kigali, Muhanga na Musanze mu rwego rwo kwagura ibihangano byabo no kugera ku bakunzi babo. Aho bazajya hose bazajya bafatanya n'abahanzi bari mu rugo.

 

 

 

 

Yanditswe na Nsengimana Donatien.

 



Izindi nkuru wasoma

Tems yateguje album nshya

Falz yasobanuye ko Album yise ‘The Feast’ ivuga ku busambo bw’abayobozi b’Afurika

Menya ibihugu 5 bya mbere muri Afurika mu kugira abakina imikino y'amahiwe benshi

Rubavu: UTB yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, urubyiruko ruhabwa umukoro

Rubavu: Utu dusimba twigaruriye imyaka yacu-Uko abaturage baturiye Nyamyumba bari kubogoza



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-06 08:37:39 CAT
Yasuwe: 412


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-Menya-ibyaranze-igitaramo-cyamateka--cyo-kumurika-Album-ya-Thomson-na-Fica-Magic.php