English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Oda Paccy wari umaze imyaka ibiri ahugiye mu masomo yongeye kubura iby’umuziki asohora ‘EP’ ye nshya yise ‘No comment’ igizwe n’indirimbo enye.

Ni ‘EP’ uyu muhanzikazi yari amaze igihe akozeho afashijwe n’aba Producers barimo Junior Multisystem, DJ Lil wamenyekanye nka Rudoviko, X on the beat, Bob pro n’abandi.

Oda Paccy mu kiganiro na IGIHE yavuze ko anyuzwe no gusubukura ibikorwa by’umuziki nyuma y’igihe kinini.

Ati “Nari maze igihe mpugiye mu masomo, ariko ubu asa n’aho yamaze kujya ku ruhande. Ubu amaso nyahanze umuziki kuko nagarutse mu buryo bweruye.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko mu gusubukura umuziki, yahisemo gusubira mu njyana ya Hip Hop yamumenyekanishije.

Mu ndirimbo ziri kuri EP ye nshya, imwe yonyine ni yo yakoranye n’undi muhanzi. Ni iyo yahuriyemo na Sintex yitwa Daddy Mandela.

Uyu muhanzikazi yavuze ko EP ye nshya ari intangiriro z’umushinga munini afite mu muziki.

Uyu muhanzikazi ni umwe mu bitegura guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri UTB.

Ni icyiciro uyu muhanzikazi arangije nyuma y’imyaka hafi 10 asubitse amasomo.

Mu 2013 nibwo Oda Paccy yahagaritse amasomo mu gihe yari asigaje umwaka umwe ngo arangize kwiga kaminuza, aza gusubukura mu mwaka ushize.

 

 

yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

Falz yasobanuye ko Album yise ‘The Feast’ ivuga ku busambo bw’abayobozi b’Afurika

Skales ufite indirimbo yakoreshejwe na Lamine Yamal wa Barcelona yakebuye abahanzi

Uko Otile Brown yatunguwe n’uwo yahimbiye indirimbo

Mukura VS yahagaritse umuvuduko wa Rayon Sports nyuma yo kuyisekurira i Kigali

Gen. Makenga yise Perezida Tshisekedi "ibandi" ndetse ashimangira ko M23 yiteguye ibiganiro



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-12-05 15:03:44 CAT
Yasuwe: 709


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Oda-Paccy-yasohora--indirimbo-EP-yise-No-Comment.php