English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyuma y’iminsi mike Bwiza na The Ben basohoye indirimbo yitwa ‘Best Friend’ yasibwe kuri You Tube.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2024 ni bwo abashakaga indirimo y’umuhanzi Bwiza na The Ben banyuze kuri You Tube bayibuze bikabatera kwibaza byinshi baburiye igisubizo.

Best Friend yatangiye gukundwa kuva umunsi ijya hanze aho mu minsi itandatu gusa yari yujuje abayireba barenga miliyoni kuri You Tube.

Kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru muri aba bombi bari bataragira icyo bavuga kuri iri sibwa ry’iyi ndirimbo gusa amakuru ari gukomeza gucaracara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ariko utahamya ko ariyo avuga ko aba bombi bashobora kuba barashishuye ibihangano by’abandi bigatuma iyi ndirimbo ikurwa kuri You Tube.

Uyu muhanzi kazi asazwe afashwa n’inzu ifasha abahanzi ya KIKAC, yayigezemo muri Nyakanga 2021 atsinze irushanwa rya The Next Diva Indi Mbuto competition season I 202.

Uyu Bwiza Emmerence asazwe ari umuhanzi ukomeye doreko yagaragaye mu ndirimbo nyinshi zirimo Ready, Monitor, Soja n’izindi nyinshi zitandukanye, bitewe n’imyambarire ijwi ryiza bituma uyu muhanzi agira igikundiro kubamukurikirana.



Izindi nkuru wasoma

Ibyo Kanye West yavuze kuri P Diddy byatangaje benshi

Ari gushakishwa nyuma yo kuruma umugore we

Kamonyi: Arasaba ubutabera nyuma yo guhondagurwa bikabije n’abanyerondo

Justin Bieber yavuze kuri Lil Wayne

Lewandowski yivumbuye nyuma yo kwamburwa igitambaro cya Kapiteni



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-28 22:17:44 CAT
Yasuwe: 256


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyuma-yiminsi-mike-Bwiza-na-The-Ben-basohoye-indirimbo-yitwa-Best-Friend-yasibwe-kuri-You-Tube.php