English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyanza: Uko uwahoze afungiwe icyaha cya Jenoside, akurikiranyweho gutema umuvandimwe we

Mu Murenge wa Muyira, mu Karere ka Nyanza, haravugwa ubugizi bwa nabi bwakozwe n’umugabo witwa Karemera Edouard, ubwo yatemaga umuvandimwe we Gasigwa Jean Damascène akamusiga ari intere. Ibi byabaye ku wa Gatanu, tariki ya 9 Gicurasi 2025, ahagana saa munani z’igicamunsi.

Amakuru aturuka mu baturage avuga ko aba bagabo basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku butaka. Gasigwa ngo yaguze ubwo butaka kuri Karemera, wari warafunzwe azira icyaha cya Jenoside, amaze kurangiza igihano cye asaba ko yabisubizwa, ariko Gasigwa aramuhakanira.

Abaturanyi babo bavuga ko kuva icyo gihe batongeye kubana neza, kuko Karemera yahoraga avuga ko azihorera. Umuturage umwe yagize ati: "Gasigwa yari agiye kurega abajura bamwibye igitoki, ahurira na Karemera wari ufite umuhoro, ahita amucocanga."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira, Mukantaganzwa Brigitte, yavuze ko amakimbirane ya bo yageze no ku nzego z’ibanze ubwo Karemera yasabaga Gasigwa gukuraho itaka yari yashyize ku nzu ye, Gasigwa aranga, baza gukiranurwa n’abaturage.

Mukantaganzwa yakomeje agira ati: "Uyu Karemera Edouard yari yarakatiwe imyaka 19 azira icyaha cya Jenoside. Nyuma yo kurangiza igihano, ni bwo yagarutse atangira guteza amakimbirane."

Yongeyeho ko Karemera yahise atabwa muri yombi nyuma y’icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamayaga mu gihe iperereza rikomeje. Gasigwa Jean Damascène na we arwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza i Butare (CHUB).

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Uwahoze ari umunyarwenya Nasboi ari guhigisha uruhindu Davido

Uwahoze ari Perezida wa Gabon Ali Bongo yagaragaye i Luanda muri Angola!

Karongi: Uko urupfu rw’umusore warwaniraga telefone ku kabari rwavuyemo icyaha gikomeye

Nyanza: Uko uwahoze afungiwe icyaha cya Jenoside, akurikiranyweho gutema umuvandimwe we

Gicumbi: Inkuru y’umubyeyi warokotse Jenoside, washimishijwe n’impano yahawe na DASSO



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-10 11:57:22 CAT
Yasuwe: 126


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyanza-Uko-uwahoze-afungiwe-icyaha-cya-Jenoside-akurikiranyweho-gutema-umuvandimwe-we.php