Nyanza: Uko uwahoze afungiwe icyaha cya Jenoside, akurikiranyweho gutema umuvandimwe we
Mu Murenge wa Muyira, mu Karere ka Nyanza, haravugwa ubugizi bwa nabi bwakozwe n’umugabo witwa Karemera Edouard, ubwo yatemaga umuvandimwe we Gasigwa Jean Damascène akamusiga ari intere. Ibi byabaye ku wa Gatanu, tariki ya 9 Gicurasi 2025, ahagana saa munani z’igicamunsi.
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko aba bagabo basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku butaka. Gasigwa ngo yaguze ubwo butaka kuri Karemera, wari warafunzwe azira icyaha cya Jenoside, amaze kurangiza igihano cye asaba ko yabisubizwa, ariko Gasigwa aramuhakanira.
Abaturanyi babo bavuga ko kuva icyo gihe batongeye kubana neza, kuko Karemera yahoraga avuga ko azihorera. Umuturage umwe yagize ati: "Gasigwa yari agiye kurega abajura bamwibye igitoki, ahurira na Karemera wari ufite umuhoro, ahita amucocanga."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira, Mukantaganzwa Brigitte, yavuze ko amakimbirane ya bo yageze no ku nzego z’ibanze ubwo Karemera yasabaga Gasigwa gukuraho itaka yari yashyize ku nzu ye, Gasigwa aranga, baza gukiranurwa n’abaturage.
Mukantaganzwa yakomeje agira ati: "Uyu Karemera Edouard yari yarakatiwe imyaka 19 azira icyaha cya Jenoside. Nyuma yo kurangiza igihano, ni bwo yagarutse atangira guteza amakimbirane."
Yongeyeho ko Karemera yahise atabwa muri yombi nyuma y’icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamayaga mu gihe iperereza rikomeje. Gasigwa Jean Damascène na we arwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza i Butare (CHUB).
Nsengimana Donatien |Ijambo.net
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show