English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Nick Dimpoz yasohoye indirimbo “Urwa kera” ikoranwe ubuhanga



Yanditswe na  Chief Editor

Umuhanzi Ndayizeye Emmanuel ukoresha izina rya Nick Dimpoz mu muziki, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Urwakera”, ivuga ku rukundo,aho yasohoye amashusho akoranwe ubuhanga.

Uyu muhanzi washize mu mashusho y’indirimo ye umwihariko w’umuco gakondo,ugaragara cyane mu myambarire n’uburyo abakinnye muri iyi ndirimbo bari bameze azwi cyane mu filime y’Uruhererekane ya ‘City Maid’ itambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda n’izindi filimi nyinshi yagiye akina kandi ni ibintu ngo akomeje

Usibye indirimbo ye nshya yasohoye Nick Dimpoz azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Washa Moto’, ‘Uzaba umbwira’, ‘Vitamin’ na ‘Ndagukumbuye’.

Aganira n’IJAMBO yagize ati:” ndishimira urwego maze kugeraho mu buhanzi bwanjye urugendo ruracyari rurerure,kuri ubu mfite indirimo nahariye abakundana iyo bageze igihe cyo kwiyibutsa ibihe byiza banyuzemo.”

Nick Dimpoz anavuga ko iyi ndirimbo itari iy’abari mu rukundo gusa ahubwo nabo rwakonje bashobora kuyifashisha biyibutsa

Agira ati:“Urwakera’ ni indirimbo nahimbiye abantu bakundana, ababana cyangwa se abakumburanye bibukiranye ‘Urwakera’. Bya bihe byiza babanagamo. Kwibukiranya uko byabaga bimeze naririmbye ku rukundo abakundana bakumbura mbese ibihe byiza bagiranye mu rukundo rwabo,”

Mu mashusho y’iyi ndirimbo uyu muhanzi yakoresheje abasore n’abakobwa babyina imbyino gakondo nyafurika n’igishakamba kivanze. Igishakamba ni imbyino yo mu Mutara akenshi bakunda kubyina basa n’abahingana mu bijyanye n’ubutunzi.

Ni mu butunzi bujyanye n’inka, amashyo n’ibindi. Buri wese uko ateze amaboko abyina baba bafite uko babibara, umwe akaba yatega akavuga afite ‘mfite izi’ n’undi nawe bikaba uko. Uko batega amaboko ni ko baba bavuga inka buri wese afite. Ni imbyino ishingiye ku bantua bafite inka

 https://www.youtube.com/watch?v=_6NdIy10LX4



Izindi nkuru wasoma

Ibitaro bya ‘Dignitas’ bifasha ababyifuza gupfa vuba byasohoye videwo ibabaje

Dore icyatumye indirimbo ya Bruce Melody na The ben idasohoka

Umuhanzi T Blaise yakoze mu nganzo asohora indirimbo Kumutima

Murumuna wa TMC uzwi cyane muri Dream Boyz yashyize hanze indirimbo ye ya mbere

Meddy yasubije ibyifuzo by'Abafana asohora indirimbo yo kuramya Imana



Author: Chief Editor Published: 2019-12-02 03:15:23 CAT
Yasuwe: 687


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Nick-Dimpoz-yasohoye-indirimbo-Urwa-kera-ikoranwe-ubuhanga.php