English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Muhanga:Abatekamutwe bibye umucuruzi ibintu bifite agaciro ka miriyoni eshatu 

Abagabo babiri batarafatwa kugeza ubu babeshe umucuruzi ko baturutse muri Croix Rouge y'u Rwanda abaha amata  afite agaciro kangana na miriyoni 3 Frw barangije baburirwa irengero kugeza na n'ubu.

Amakuru avugako abo bagabo babiri bashukaga umucuruzi ko bahawe isoko na Leta ryo kugemurira ibigo Nderabuzima byo mu Karere ka Muhanga amata y'abana yagenewe kurwanya imirire  n'igwingira,nyuma yo guhabwa ayo mata ntabwo bongeye kuboneka ukundi.

Amakuru avugako abo bagabo babanje gukora icyo bita 'Bon de Commande' y'amata yose bakeneye kugemurira ibyo Bigo Nderabuzima  bayiha uyu mucuruzi utashatse ko imyirondoro ye ijya mu itangazamakuru,nawe abaha amata, amwe bayajyana mu Kigo Nderabuzima cya Gitarama asigaye bayasigira bamwe mu bakozi  b'iki kigo bababwirako bazaza kuyafata bukeye bwaho bakayashyikiriza ibindi bigo bisigaye.

Umuyobozi w'ikigo Nderabuzaima cya Gitarama Mukandayisenga Donatha yabwiye UMUSEKE ko bakimara kubona inyandiko ibemerera kujyana amata mu Bigo Nderabuzima batigeze bazuyaza kuyakira ndetse banabafasha kubabikira ayo bavugagako bagiye kugemurira ibindi bitaro byo muri ako Karere.

Ati"Umushoferi bohereje yaraje atubwirako tugomba gukuraho ayacu ayandi bakazaza kuyafata bukeye bwaho."

Mukandayisenga akomeza avugako bukeye uwo mushoferi yaje gupakira ayo mata maze aregenda.

Mukandayisenga avuga kandi ko abo yita abatekamutwe babwiyeko batahita bayaha abana ko ahubwo ko babanza gutegereza amabwiriza bazabaha.

Yavuzeko abo batekamutwe bari bafite inyandiko zibemerera kugemurira ibigo ayo mata ndetse iza mbere bari bazibahaye uyu mucuruzi bakeka ko ari abafatanyabikorwa ba Leta  basanzwe batanga amata mu Bigo Nderabuzima bigengwa na Leta.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert yemeyeko aya makuru y'abatekamutwe bayamenye  bakagira inama uwo mucuruzi gutanga ikirego kuri RIB kugirango abo bagabo bakurikiranwe.

Ati"turihanganisha uyu mucuruzi wibwe ariko tugasaba na bagenzi be kujya babanza gushishoza mbere yuko baha abantu batazi ibicuruzwa bifite agaciro kangana gutyo

Mugabo Gilbert  akomeza avugako uyu mucuruzi atakagombye kuba yarahaye abo bagabo amata kandi bataragiranye amasezerano.

 



Izindi nkuru wasoma

Kamonyi:Batanu bapfiriye mu kirombe cy'amabuye y'agaciro

RAB yananiwe gusobanura irengero rya miriyari imwe na miriyoni 300 z'amafaranga y'u Rwanda

RAB yananiwe gusobanura irengero rya miriyari imwe na miriyoni 300 z'amafaranga y'u Rwanda

Muhanga:Abatekamutwe bibye umucuruzi ibintu bifite agaciro ka miriyoni eshatu

U Rwanda rwamaganye ibirego bya DRC birushunja gufatanya na Apple mu bucuruzi bw'amabuye y'agaciro



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-30 04:53:11 CAT
Yasuwe: 62


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/MuhangaAbatekamutwe-bibye-umucuruzi-ibintu-bifite-agaciro-ka-miriyoni-eshatu-.php