English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Li John na Papa Cyangwe bashize hanze indirimbo nshya yitwa ‘Pola’

Producer Li John usanzwe amenyerewe mu gutunganya indirimbo z’abandi bahanzi, arakataje mu kwikorera umuziki cyane ko nawe yinjiye mu ruhando rw’abahanzi mu Rwanda.

Uyu musore yasohoye indirimbo ye ya kane nyuma y’izindi nka Ok yakoranye na Marina, Imbunda ndetse na Boyilo yari aherutse kwikorana.

Kuri ubu Li John wasohoye iyitwa ‘Pola’ yakoranye na Papa Cyangwe, ahamya ko agifite imbogamizi z’uko abahanzi batarumva ko umuntu yakorera abandi indirimbo nawe akikorera ize.

Ati “Usanga abahanzi barishyizemo ko umuntu atabakorera indirimbo ngo nawe yikorere, baba bumva ko mu gihe waba ubakorera unikorera ukagwa ku kantu keza utakamuha ahubwo wakikubira, ariko sibyo.”

Uyu muhanzi avuga ko ari ibintu bishoboka gukorera abandi bahanzi nawe ukikorera cyane ko byose bituruka mu mpano z’umuntu.

Li John avuga ko mu mwaka wa 2023 afite ibikorwa byinshi ateganyirije abakunzi be, yaba abakiliya be ndetse n’abakunzi b’umuziki muri rusange.

Iyi ndirimbo nshya ya Li John na Papa Cyangwe yakozwe mu buryo bw’amajwi na Li John mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Clovis afatanyije na Chid The Director.

 

yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

Tems yateguje album nshya

Umuhanzi John Blaq uri mu bagezweho muri Uganda ni muntu ki?

Skales ufite indirimbo yakoreshejwe na Lamine Yamal wa Barcelona yakebuye abahanzi

Uko Umubiligi ufite inkomoko mu Rwanda yagaragaye kuri filime yitwa’Smurfs’

Kabila yahuye na AFC/M23 i Goma, ashyira hanze umugambi we: Ese yagarutse nka 'Messiah'?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-01-04 16:27:16 CAT
Yasuwe: 606


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Li-John-na-Papa-Cyangwe-bashize-hanze-indirimbo-nshya-yitwa-Pola.php