English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kuberiki Ipeti rya Brigadier General ritagaragara ku mazina ya Minisitiri w’ingabo w’u Rwanda?

Juvenal Marizamunda yavukiye mu karere ka Nyamagabe, Intara y’Amajyepfo , ku itariki ya 2 Ukuboza 1965. Ni umugabo wubatse, afite umugore Seraphine Nyirasafari ndetse n’abana bane, abakobwa babiri n’abahungu babiri.


Mu rugendo rwe rw’amashuri, Marizamunda yize Military Science aho abifitemo impamyabumenyi ya Bachelor . Yageze kure mu myigire ye agira Masters ebyiri; imwe muri Governance and Leadership, indi muri International Relations and Diplomacy,  yize mu bigo by’icyubahiro birimo Ghana Institute of Management and Public Administration na Mount Kenya University. Yanize kandi muri Senior Command and Staff College, amashuri y’ubuyobozi y’abasirikare atangwa na Ghana Armed Forces Command and Staff College i Accra, Ghana.

Juvenal Marizamunda yinjiriye mu ngabo z’igihugu mu mwaka wa 1986, abona ipeti rya Second Lieutenant mu 1990. yakoze  inshingano zitandukanye harimo kuba Acting Head mu kigo cya RDF Headquarters cyita ku bikorwa byo kubungabunga amahoro. Kuva mu mwaka wa 2014 kugera mu 2021, yimuriwe muri Polisi y’u Rwanda (RNP) akora nka Deputy Commissioner-General. Nyuma, kuva 2021 kugeza 2023 yayoboye Rwanda Correctional Service (RCS).
Ku itariki ya 6 Kamena 2023, Juvenal Marizamunda yatorewe kuba Minisitiri w’Ingabo wa Repubulika y’u Rwanda, asimbuye Major General Albert Murasira. Umwanya we ukaba urebana no gucunga umutekano w’igihugu, guteza imbere ishyirahamwe ry’abasirikare ndetse no gufatanya n’ibindi bihugu mu bikorwa by’umutekano.


Juvenal Marizamunda mu gihe yari mu ngabo z’u Rwanda yari afite ipeti rya Brigadier General (Umujenerali wungirije). Iri ni rimwe mu mapeti ya gisirikare y’ikirenga mu Rwanda, akurikirwa na Major General (Umujenerali mukuru) n’andi mapeti yo hejuru.

None kuki imbere y’izina rye iri peti ritahagaragara kandi bizwi neza ko yigeze kurigira?

Itegeko N° 003/2011 ryo ku wa 11/02/2011 rigenga Ingabo z’u Rwanda Rigena uburyo abasirikare bashobora gusezererwa, kujya mu kiruhuko cy’agateganyo, no kwimurwa mu yindi mirimo. Rigena uburyo ipeti ryabo rigenzurwa, n’uburyo bashobora kwimurwa mu nzego zitandukanye za Leta cyangwa mu gisirikare.

Iyo umusirikare yoherejwe cyangwa yimukiye mu zindi nzego za Leta (nk’Igipolisi, RCS, MINADEF cyangwa MINEAC), hari uburyo bubiri ahabwa:

Uburyo bwa mbere n’ukujya ku rutonde rw’abasirikare batari ku mirimo by’ako kanya  (Reserve/Inactivity list):

Uwo musirikare aba atagikora nk’umusirikare uri ku mirimo, ariko ashobora kongera guhamagarwa igihe cyose bibaye  ngombwa . Abarwa nk’umusirikare utari mu kazi, ariko atarahindura ubwenegihugu cyangwa ngo ajye mu zindi nzego zihabanye n’igisirikare.

Uburyo bwa kabiri n’ugusezererwa burundu (Honourable Discharge):

Aha umusirikare asezererwa neza mu buryo bwemewe n’amategeko ,ntaba akibarirwa mu gisirikare, nta burenganzira aba afite nk’umusirikare (active duty).

Ibi bikunze kuba iyo umuntu afashe iyindi nzira nk’ubucuruzi, politiki, cyangwa iyo agiye mu zindi nzego z’umutekano.

Iyo umusirikare yoherejwe gukora mu kindi kigo cya Leta gikora mu rwego rw’umutekano, nk’igipolisi nabwo hari ibikurikizwa;

Bitewe n’icyemezo cya Perezida cyangwa izindi nzego z’ikirenga zifite ububasha bwo kwimura abakozi hagati y’inzego, Ashobora kuba yambuwe ipeti ku mugaragaro, cyangwa se agashyirwa ku rutonde rw’abafite ipeti ariko batagikora nk’abasirikare.

Ashobora no guhabwa ipeti rishya muri urwo rwego (nk’uko byagiye bigenda ku bayobozi bamwe bavuye mu gisirikare bajya muri Police). ariho dusanga

CGP Juvenal Marizamunda kuko yavuye mu gisirikare ajya kuba Deputy Commissioner General mu gipolisi, nyuma aza no kuba Commissioner General wa RCS. Nta raporo yemeza ko yasezerewe burundu mu gisirikare, ahubwo yakomeje guhabwa inshingano za Leta zinyuranye.

 



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA NYIRAMIRUHO Adelphine RISABA GUHINDURA AMAZINA

ITANGAZO RYA MAYUWANO Yusufu RISABA GUHINDURA AMAZINA

Karongi iri kwiyubaka nk’Umujyi mushya w’Ubukerarugendo n’Ingufu za Gazi- Guverineri Ntibitura

ITANGAZO RYA BAJENEZA Magnifique RISABA GUHINDURA AMAZINA

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yitabiriye Inama mpuzamahanga mu Buyapani



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-07-30 03:07:30 CAT
Yasuwe: 189


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kuberiki-Ipeti-rya-Brigadier-General-ritagaragara-ku-mazina-ya-Minisitiri-wingabo-wu-Rwanda.php