English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kimonyi-Musanze: Uko umwana yasanzwe atabye mu ishyamba atarapfa

Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kimonyi Akagari ka Mbizi Umudugudu wa Rugondo, habonetse umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’umwaka n’igice, atabye mu ishyamba igihimba hasigara umutwe, kubw’amahirwe atabarwa atarapfa.

Byabaye kuri uyu wa 16 Gicurasi, ubwo umugenzi wihitiraga yahageze yinjira gato muri iryo shyamba agiye kwiherera( kwihagarika) yumva ijwi ry’umwana urira.

Ubwo yamugeragaho yasanze bamutabye igihimba hasigara umutwe gusa, atabaza inzego z’umutekano n’abayobozi akurwamo atarapfa.

Amakuru y’ibanze agaragaza ko uyu mwana yararanye n’ababyeyi, gusa ngo mu gitondo ubwo bakuru be bazindukaga bajya kuvoma basiga akiryamye hamwe n’ababyeyi be, gusa ngo bavuyeyo basanze adahari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi, Kabera Canisius, avuga ko iperereza ry’ibanze ryakozwe hakekwa ababyeyi be, kuko bararanye nawe n’ubwo kugeza ubu babihakana.

Yagize ati “Ni umwana w’umukobwa wo mu kigero cy’umwaka n’amezi arindwi, yabonetse muri iki gitondo, ngo abana babo bakuru babyutse bajya kuvoma basiga ababyeyi baryamye n’ako kana, ise akavuga ko nawe yahise abyuka ajya kureba amakara, ariko ahita agaruka ngo asanga umwana ntawuhari”

Gitifu akomeza agira ati ”Nakomeje kumushakisha  ariko ndamubura.’’ Yongeyeho ko yabonywe n’umuntu wigenderaga amubona atabye muri iryo shyamba, nawe yamubonye akaseho gato agiye kwihagarika amubona arira ashaka kuvamo byamunaniye, aramutabariza akurwamo akiri muzima”

Uyu muyobozi ashimira abaturage bihutiye gutanga amakuru ku gihe umwana agatabarwa vuba, abasaba gukomeza uyu muco no kuba ijisho rya buri wese, no gukumira ibyaha bitaraba n’aho babikeka bagatanga amakuru

Kugeza ubu iperereza riracyakomeje, kuko bivugwa ko uyu muryango nta bibazo by’amakimbirane bari basanganywe, gusa ngo uyu mugabo yari afite abagore babiri uyu akaba yari umugore muto, ari nabo bakekwaho aya mahano.

Ubusanzwe uyu muryango utuye mu Murenge wa Busogo, gusa ahakorewe iki cyaha ni mu Murenge wa Kimonyi.



Izindi nkuru wasoma

Urupfu rw’umwana wakubiswe na bagenzi be bapfa ibiryo ku ishuri ruravugwaho ibitandukanye

Gen. Muhoozi yibasiye Ambasaderi w’u Budage amugereranya n’umwana muto

Kimonyi-Musanze: Uko umwana yasanzwe atabye mu ishyamba atarapfa

Musanze: Umusore w’imyaka 23 yafatiwe mu murima w’itabi ari gusambanya umwana w’imyaka 5

Nyuma y’imyaka 62 yaraburiwe irengero yasanzwe ari muzima



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-16 16:41:49 CAT
Yasuwe: 86


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/KimonyiMusanze-Uko-umwana-yasanzwe-atabye-mu-ishyamba-atarapfa.php