Kimonyi-Musanze: Uko umwana yasanzwe atabye mu ishyamba atarapfa
Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kimonyi Akagari ka Mbizi Umudugudu wa Rugondo, habonetse umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’umwaka n’igice, atabye mu ishyamba igihimba hasigara umutwe, kubw’amahirwe atabarwa atarapfa.
Byabaye kuri uyu wa 16 Gicurasi, ubwo umugenzi wihitiraga yahageze yinjira gato muri iryo shyamba agiye kwiherera( kwihagarika) yumva ijwi ry’umwana urira.
Ubwo yamugeragaho yasanze bamutabye igihimba hasigara umutwe gusa, atabaza inzego z’umutekano n’abayobozi akurwamo atarapfa.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko uyu mwana yararanye n’ababyeyi, gusa ngo mu gitondo ubwo bakuru be bazindukaga bajya kuvoma basiga akiryamye hamwe n’ababyeyi be, gusa ngo bavuyeyo basanze adahari.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi, Kabera Canisius, avuga ko iperereza ry’ibanze ryakozwe hakekwa ababyeyi be, kuko bararanye nawe n’ubwo kugeza ubu babihakana.
Yagize ati “Ni umwana w’umukobwa wo mu kigero cy’umwaka n’amezi arindwi, yabonetse muri iki gitondo, ngo abana babo bakuru babyutse bajya kuvoma basiga ababyeyi baryamye n’ako kana, ise akavuga ko nawe yahise abyuka ajya kureba amakara, ariko ahita agaruka ngo asanga umwana ntawuhari”
Gitifu akomeza agira ati ”Nakomeje kumushakisha ariko ndamubura.’’ Yongeyeho ko yabonywe n’umuntu wigenderaga amubona atabye muri iryo shyamba, nawe yamubonye akaseho gato agiye kwihagarika amubona arira ashaka kuvamo byamunaniye, aramutabariza akurwamo akiri muzima”
Uyu muyobozi ashimira abaturage bihutiye gutanga amakuru ku gihe umwana agatabarwa vuba, abasaba gukomeza uyu muco no kuba ijisho rya buri wese, no gukumira ibyaha bitaraba n’aho babikeka bagatanga amakuru
Kugeza ubu iperereza riracyakomeje, kuko bivugwa ko uyu muryango nta bibazo by’amakimbirane bari basanganywe, gusa ngo uyu mugabo yari afite abagore babiri uyu akaba yari umugore muto, ari nabo bakekwaho aya mahano.
Ubusanzwe uyu muryango utuye mu Murenge wa Busogo, gusa ahakorewe iki cyaha ni mu Murenge wa Kimonyi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show