English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

KIVU BEACH EXPO & FESTIVAL 2025: Impeshyi idasanzwe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwinjira mu mpeshyi, ikigo YIRUNGA Ltd ku bufatanye n’Intara y’Iburengerazuba cyatangaje igikorwa kidasanzwe cyiswe “Kivu Beach Expo & Festival 2025”, kizasiga amateka mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubukerarugendo n’imyidagaduro.

Umuyobozi wa YIRUNGA Ltd mu kiganiro cyihariye yagiranye na BTN TV

Iki gikorwa kizaba kuva ku wa 3 Nyakanga kugeza ku wa 31 Kanama 2025, kikazazenguruka uturere dutanu dukora ku kiyaga cya Kivu: Rubavu, Rutsiro, Karongi, Rusizi na Nyamasheke.

YIRUNGA Ltd: Inararibonye mu gutegura ibirori binini

YIRUNGA Ltd, iyobowe na Bwana Iyaremye Yves, ni kimwe mu bigo bimaze kubaka izina mu gutegura ibitaramo n’ibikorwa rusange mu Rwanda. Kimaze imyaka gikora ibitaramo binini n’imurikabikorwa, byose bigamije guteza imbere impano, ubukerarugendo, no gufasha urubyiruko n’abikorera kwagura ibikorwa byabo.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na BTN TV kuri uyu wa 6 Kamena 2025, Bwana Iyaremye Yves ari nawe wateguye iki gikorwa, yavuze ko Kivu Beach Expo & Festival 2025 ari gahunda izahuza ibice bitandukanye by’ubuzima bw’Abanyarwanda mu buryo bw'imyidagaduro, ubucuruzi n’imikoranire mpuzamahanga.

Yagize ati: “Twashatse ko iyi mpeshyi itaba isanzwe. Tuzereka amahanga ko dufite igihugu gitekanye, gifite ubukerarugendo buhebuje kandi gifite urubyiruko rufite impano z’akataraboneka.”

Yanashimangiye ko intego nyamukuru ari uguteza imbere ubukungu n’umuco binyuze mu mpano z’abanyarwanda.

Yagize ati ‘’Iki gikorwa kigamije gufasha abikorera kubona amasoko, abahanzi kugaragaza impano, n’abanyarwanda bose kuryoherwa n’impeshyi biciye mu myidagaduro n’umuco.

Igihe n’aho iki gikorwa kizabera:

Kivu Beach Expo & Festival 2025 ifite umwihariko wo kuba izazenguruka uturere twose dukora ku kiyaga cya Kivu

§  Akarere ka Rubavu: Kivu Public Beach, kuva tariki ya 3 Nyakanga kugeza ku ya 12 Nyakanga 2025

§  Akarere ka Rutsiro: Boneza Public Beach, kuva tariki ya 15 Nyakanga kugeza ku ya 20 Nyakanga 2025

§  Akarere ka Karongi: Carnival Public Beach, kuva tariki ya 22 Nyakanga kugeza ku ya 27 Nyakanga 2025

§  Akarere ka Rusizi: Rusizi Market & Rusizi Beach, kuva tariki ya 1 Kanama kugeza ku ya 10 Kanama 2025

§  Akarere ka Nyamasheke: Tyazo Market & Ishara Beach, kuva tariki ya 20 Kanama kugeza ku ya 31 Kanama 2025

Ibizabera muri “Kivu Beach Expo & Festival 2025” 

Hazaba hari ibikorwa byo koga, gutembera mu mazi (boat cruise), amarushanwa y’imyidagaduro, ibitaramo, ibyo kurya n’ibinyobwa by’amoko yose, imyiyereko y’imyambaro gakondo n’iy’iki gihe, ndetse n’udushya tugenewe abana n’imiryango.

Ibi byose bizajya biba ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, mu mpeshyi y’ikirere cyiza giherekejwe n’amajwi meza y’indirimbo zinyuranye.

Iki gikorwa kizaba umwanya mwiza ku banyarwanda n’abashyitsi bo mu mahanga wo kwishimira impeshyi, kuryoherwa n’imyidagaduro no kugura ibintu bitandukanye byakorewe mu Rwanda. Byitezwe ko kizakurura ibihumbi by’abantu buri munsi mu turere dutandukanye, ndetse kikaninjiriza igihugu amadovize abinyujije mu bukerarugendo n’ubucuruzi.

Bwana Iyaremye yavuze ko iki gikorwa kizaba amahirwe ku rubyiruko n’abaturage kuko kizahanga imirimo itandukanye mu minsi 40 kizamara, bikaba umusanzu ukomeye mu guteza imbere ubukungu no kwihangira imirimo.

Yagize ati: "Twifuza ko iki gikorwa kiba isoko y’amahirwe ku rubyiruko n’abaturage muri rusange. Mu minsi 40 kizamara, hazabonekamo imirimo itandukanye ku bantu benshi, barimo abacuruzi bato, abatanga serivisi z’amaresitora, abacunga umutekano, abafotora, abashoferi, ndetse n’urubyiruko rufite impano zitandukanye. Ibi byose bigamije guteza imbere ubukungu bw’abaturage no kubaha amahirwe yo kwihangira imirimo."

Umuyobozi wa YIRUNGA Ltd yasoje asaba abanyarwanda kuzirikana ko ikiyaga cya Kivu ari umutungo kamere w’agaciro gakomeye, kandi ko ibikorwa nk’ibi bifasha kugiteza imbere no kucyubakira izina ku rwego mpuzamahanga.

Nsengimana Donatien|Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Ibidasanzwe mu rugendo rw’abasirikare ba Afurika y’Epfo banyujijwe mu Rwanda bava i Goma

Uko Gyakie yashyizwe ku rutonde rw’abantu 30 bakoze ibidasanzwe

KIVU BEACH EXPO & FESTIVAL 2025: Impeshyi idasanzwe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu

UEFA Europa League 2024-2025: Tottenham Hotspur yegukanye igikombe nyuma y’imyaka 17

Kivu y’Amajyaruguru: Imirwano ikaze hagati ya M23 na Wazalendo ikomeje guteza impagarara



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-06-06 16:16:44 CAT
Yasuwe: 103


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/KIVU-BEACH-EXPO--FESTIVAL-2025-Impeshyi-idasanzwe-ku-nkengero-zikiyaga-cya-Kivu.php