English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imvura y’amahindu iragarutse: Aho izagwa, ibishobora kubaho n’abo ishobora gushyira mu kaga

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi 2025 ko hagiye kugwa imvura nyinshi ishobora guteza ibiza birimo imyuzure, inkangu n’inkuba mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Iyo mvura iteganyijwe hagati ya tariki ya 4 kugeza kuya 6 Gicurasi 2025, ikazaba iri hagati ya milimetero 25 na 60. Ibirometero byinshi by’amazi biritezwe cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba n’uturere twa Muhanga, Nyaruguru, Nyamagabe, Huye, Rwamagana, Ngoma na Kirehe.

Meteo Rwanda yagaragaje ko ingaruka zikomeye zishobora kuvuka harimo gutemba kw’ibishanga, inkangu mu misozi, isuri, kwangirika kw’imikingo n’inkuba zishobora guteza ibyago bikomeye ku buzima bw’abantu.

Ibi bibaye nyuma y’aho imvura nyinshi yagwiriye umujyi wa Kigali hagati ya tariki ya 10-13 Mata 2025, igahitana ubuzima bw’abantu babiri, igasenya inzu 27 ndetse igahungabanya ibikorwa by’ubucuruzi n’urujya n’uruza rw’abantu.

Umujyi wa Kigali watangaje ko umwe mu baguye muri ibyo biza yatwawe n’umuvu w’amazi undi agwirwa n’urukuta. Kuri ibyo hiyongeraho imibare yatangajwe na MINEMA mu kwezi kwa Werurwe 2025, igaragaza ko abantu 16 bahitanywe n’inkuba, bane bagapfa bazize inkangu zatewe n’ubucukuzi butemewe, naho abandi babiri bagapfa bazize imyuzure.

MINEMA irasaba abaturage gukomeza gukurikiza inama zihatangirwa zirimo kwirinda kunyura mu bishanga mu gihe cy’imvura, gufunga amashanyarazi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gihe hari imvura y’inkuba, ndetse no kwirinda ahantu hasanzwe hazwi ko hagira isuri n’inkangu.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Paul Kagame yatangiye urundi ruzinduko mu kindi gihugu gikomeye ku Isi

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Kazakhstan

Perezida Kagame yagaragaje icyatuma umutekano wa Afurika ugerwaho utavangiwe n’amahanga

Trump agiye kuyobora isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Kagame na Tshisekedi

Uko Ramaphosa yasesenguye umubano we na Kagame



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-04 14:19:25 CAT
Yasuwe: 106


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imvura-yamahindu-iragarutse-Aho-izagwa-ibishobora-kubaho-nabo-ishobora-gushyira-mu-kaga.php