English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Covid-19: Diamond agiye kwishyurira imiryango 500 ubukode bw’inzu


Yves Iyaremye Chief Editor. 2020-04-26 15:33:40

Naseeb Abdul Juma uzwi mu muziki wa Tanzania no hanze yayo nka Diamond Platnumz, yatangaje ko azishyura ubukode bw’amezi atatu ku miryango 500 yo muri kiriya gihugu yagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi muri iki gihe.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram yemeje ko azakora iki gikorwa cy'urukundo avuga ko icyorezo cya Covid-19 Isi ihanganye na cyo cyagize ingaruka mbi ku bikorwa byinshi, ku buryo abenshi mu bari batunzwe na byo bahuye nikibazo cyimibereho.

Uyu muririmbyi avuga ko na we ari mu bagizweho ingaruka na Coronavirus, gusa muri duke atunze akaba yemeye gukoramo yishyurira amezi atatu yubukode imiryango 500.

Yagize ati" Nubwo ndi mu bagizweho ingaruka mbi niki cyorezo ku bijyanye nubukungu, muri bike Imana yampaye, nafashe icyemezo byibura cyo gutanga ubufasha nishyurira byibura imiryango 500 amezi atatu yubukode bwinzu nkigikorwa cyo gufashanya muri ibi bihe bikomeye byo kurwanya icyorezo cya Covid-19."

Diamond yavuze ko ku wa mbere wicyumweru gitaha ari bwo azatangaza uko kwishyurira iyo miryango ubukode bizakorwa.

Ikinyamakuru Forbes Magazine gikora intonde z'abatunze byinshi mu bikorwa bitandukanye cyerekana ko Diamond Platnumz aza ku isonga mu bahanzi bafite agatubutse muri Afurika y' Iburasirazuba, aho afite imitungo ibarirwa muri miliyoni eshanu zamadorali ya Amerika.

Si ibyo gusa kuko uyu muhanzi n'ubusanzwe  azwiho gucuruza umuziki we neza, gusa icyorezo cya Covid-19 cyatumye ibyinshi mu bikorwa bye bihagarara.

Kugeza ubu Tanzania ni kimwe mu bihugu bifite umubare munini cyane wabanduye Coronavirus, dore ko kigaragaramo abantu 299 bayanduye, 10 muri bo bakaba barahitanwe na yo.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

 



Izindi nkuru wasoma

Ambasaderi Dr. Aissa Kirabo agiye gushyingurwa

Abimukira baturutse muri Amerika bagiye gutura mu Rwanda-Dore uko bizagenda

Rubavu: Imiryango 120 yahawe ubwiherero bugezweho n’ubukarabiro nyuma y’ingaruka z’ibiza

Imiryango irenga 100 iratabaza, Inzara ikomeje kwica abaturage ba Gaza

Uwatoje ikipe ya APR FC agiye gutoza ikipe ya Police FC



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2020-04-26 15:33:40 CAT
Yasuwe: 1047


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Covid-19-Diamond-agiye-kwishyurira-imiryango-500-ubukode-bwinzu.php