English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Chidimma Adetshina akaba Miss Universe wa Nigeria ari mugahinda gakomeye.

Afurika y’Epfo yatangaje ko nyina wa Miss Universe wa Nigeria, Chidimma Adetshina, yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatandatu afatiwe mu murwa mukuru Cape Town.

Anabela Rungo nyina wa Chidimma yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryakozwe bagasanga yarabaga muri Afurika y’Epfo akoresha ibyangombwa bihimbano.

Mu 2024 Miss Chidimma Adetshina yikuye mu irushanwa ryo gushaka Nyampinga wa Afurika y’Epfo.

Yabikoze nyuma y’uko abantu bari bakamejeje bavuga ko adakwiye guhatanira iri kamba kandi ari umunyamahanga nubwo ariho yavukiye.

Icyo gihe Chidimma yavuze ko afashe iki cyemezo ku bw’umutekano we n’umuryango we.

Nyuma gato yahise ahamagarwa muri Nigeria kugira ngo ahatanire ikamba rya ‘Miss Universe’, birangira anaryegukanye.

Uyu mugore Rungo ubusanzwe akomoka muri Mozambique, ni mu gihe Se wa Chidimma akomoka muri Nigeria.



Izindi nkuru wasoma

Abahanzi bo muri Nigeria batewe agahinda n’imibare itinjiza nko muri Amerika

Hatangajwe imibare mishya igaragaza abamaze kwicwa n’icyorezo cyiswe Lassa Fever muri Nigeria

Nigeria yatangaje icyatumye ifata umwanzuro wo gukuraho buruse z’abiga mu mahanga

Uko abaturage n'Inshuti z'u Rwanda muri Nigeria bifatanyije mu mugoroba wo Kwibuka

Ambasaderi Bazivamo yifatanyije na APR WVC kwishimira intsinzi muri Nigeria



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-17 10:08:35 CAT
Yasuwe: 268


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Chidimma-Adetshina-akaba-Miss-Universe-wa-Nigeria-ari-mugahinda-gakomeye.php