English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Byamusabye kunywa amasohoro y’inzoka kugira ngo agire ijwi rikurura buri wese

Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Jessica Simpson, yongeye gutangaza benshi nyuma yo guhishura uburyo budasanzwe akoresha mu kwita ku ijwi rye. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga muri iki cyumweru, Simpson yavuze ko anywa amasohoro y’inzoka kugira ngo arusheho kugira ijwi rinyuze amatwi.

Uyu mukinnyi wa filime wamenyekanye cyane mu muziki wa pop yavuze ko atari azi iby’uyu muvuno kugeza ubwo inshuti ye yamugiriye inama yo kuwukoresha. Yagize ati: "Niba ushaka ijwi ryiza, ugomba kunywa amasohoro y’inzoka!" Yavuze ibi mu buryo busa n’urwenya, ariko benshi mu bakurikira ibikorwa bye bahise babitangarira.

Ibi byatangajwe nyuma y'uko Jessica Simpson asohoye EP ye nshya yise Nashville Canyon, Part 1, akaba ari nayo ya mbere ashyize hanze mu myaka 15 ishize. Ibi byatumye abakunzi be bakomeza kwibaza ku buryo akoresha ngo agire ijwi ridasanzwe n’imbaraga mu muziki we.

Simpson si we wenyine wakoze ibintu nk’ibi mu rwego rwo kwita ku buzima cyangwa ubwiza. Kim Kardashian na Jennifer Aniston nabo bagiye batangaza ku mbuga nkoranyambaga ko bakoresha amasohoro y’inyamaswa mu kwita ku ruhu rwabo.

Nubwo izi ngamba zishobora gutangaza abatari bacye, si ubwa mbere ibyamamare bikoresha uburyo budasanzwe mu kwita ku bwiza no ku bushobozi bwabo bwa muzika. Hari n’abandi bahanzi batandukanye bagiye bagaragaza uburyo bwihariye bifashisha kugira ngo bagire amajwi akomeye n’ijwi ritunganye.



Izindi nkuru wasoma

Menya ibihugu 5 bya mbere muri Afurika mu kugira abakina imikino y'amahiwe benshi

‘Buri mwaka nica Umututsi’ –Uko yatawe muri yombi akekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

ITANGAZO RYA CYAMUNARA KUGIRA HISHYURWE ABAMUHOZA SACCO

Dore impamvu kugira ‘Bestie’ mu kazi ariwo musemburo w’umunaniro n’agahinda by’abakozi

Nyuma y’imyaka 62 yaraburiwe irengero yasanzwe ari muzima



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-01 10:45:19 CAT
Yasuwe: 181


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Byamusabye-kunywa-amasohoro-yinzoka-kugira-ngo-agire-ijwi-rikurura-buri-wese.php