English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amahano ateye ubwoba yabereye mu gitaramo cya Hip-Hop: Abantu 59 bapfuye, 118 barakomereka

Mu ijoro ry’itariki ya 16 Werurwe 2025, inkongi y’umuriro yabereye muri Pulse nightclub iherereye mu gace ka Kocani mu Majyaruguru ya Macedonia, yahitanye abantu 59, abandi barenga 118 barakomereka.

 Inkongi yabaye mu gihe hari igitaramo cyari cyateguwe na bahanzi babiri b’itsinda rizwi nka DNK, mu njyana ya Hip-hop, kikaba cyari cyitabiriwe n’abantu basaga 1.500.

Ayo makuru yatangajwe n’inzego z’ubuyobozi, aho Minisitiri w'Intebe, Hristijan Mickoski, yatangaje ko ari umunsi udasanzwe kandi ubabaje cyane ku gihugu, kuko abakiri bato benshi bari mu bahitanwe n’iyi nkongi.

Polisi yafashe abantu 15, mu gihe hari gushakishwa abandi nyuma y'iyi nkongi y’umuriro, ndetse Minisitiri w'Imbere mu gihugu, Pance Toskovski, yatangaje ko impamvu zo kubakekaho iyi nkongi yaba ifitanye isano na ruswa. Umuvugizi w'Ubushinjacyaha yavuze ko umwe mu bahanzi bari muri iryo tsinda yagerageje kurokoka, akaba ari gukurikiranwa n’abaganga.

Ubuyobozi bwa Macedonia bwagaragaje agahinda gakomeye, cyane ko benshi mu bahitanwe n’iyi nkongi ari urubyiruko rwari rwitabiriye igitaramo, ndetse banihanganishije imiryango y’ababuze ababo.



Izindi nkuru wasoma

Uko Gyakie yashyizwe ku rutonde rw’abantu 30 bakoze ibidasanzwe

Muhire Kevin yabaye nk’igicuruzwa kiri ku isoko hano mu Rwanda abantu bareba bakiruka

Perezida wa Burkina Faso, Ibrahim Traore yateye utwatsi icyifuzo cya Burna Boy

Ese abantu bose bagomba kugushima? Dore impamvu abantu baguha urwamenyo bakiguca iryera

‘Nzajya kurega muri RIB!’KNC yateye ubwoba abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-17 10:54:16 CAT
Yasuwe: 165


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amahano-ateye-ubwoba-yabereye-mu-gitaramo-cya-HipHop-Abantu-59-bapfuye-118-barakomereka.php